Spread the love

Abayobozi mu Bufaransa bahagaritse igitaramo cy’umuhanzi w’umunye Congo cyari gteganyijwe mu mujyi wa  Paris ku ya 25 Nzeri kubera impungenge z’umutekano, Abaturage bAbafaransa bavuga ko iki gitaramo kibangamiye umutekano rusange.

Mu itangazo umuyobozi wa polisi ya Paris yavuze ko igitaramo cya Zénith Arena cya Werrason gishobora guteza amakimbirane hagati y’imitwe ya politiki itandukanye yaba Congomani batuye mu Bufaransa.

Nk’uko radiyo yo mu Bufaransa RFI yabitangaje, Didier Lallement yagize ati: “Iki gitaramo kiba mu rwego rwa politiki rwo hejuru kandi kikarangwa n’urugomo hagati y’abashyigikiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Werrason – amazina ye nyakuri ari Noël Ngiama Makanda – abonwa ko ari hafi ya Perezida wa Kongo FélixTshisekedi, ndetse n’uwamubanjirije Joseph Kabila.

Werrason yagerageje imbaraga mu mwuga wa politiki mbere. Mu matora yo mu 2018 yari umukandida mu badepite atsindwa mu ihuriro ryamashyaka yar’I ashyigikiye Kabila(FCC).

Nk’uko byatangajwe na polisi, mu mwaka wa 2011, Werrason yagombaga guhagarika ibitaramo bibiri kubera gutinya imvururu.

Werrason ntabwo ari umuhanzi wenyine abarwanya ubutegetsi bwa congo wibasiwe mu Bufaransa. Nk’uko RFI ibitangaza ngo habaye ihohoterwa ku ruhande rw’umuhanzi w’icyamamare Fally Ipupa muri Gashyantare 2020.

Werrason ntaragira icyo atangaza kuku gitaramo cye cyasubitswe, ariko hashize icyumweru yijeje abafana ko serivisi z’umutekano zizaba ziri muri ibyo birori

Leave a Reply

Your email address will not be published.