Spread the love

Amakuru  Umuseke ukesha Ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, avuga ko nyuma yo gukusanya ibipimo by’imvura yaguye kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Mutarama, 2020 basanze aho yaguye cyane ari muri Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. 

Imvura yaguye kuri uyu wa Kabiri yari nyinshi cyane cyane muri Nyarugenge( Photo@KigaliToday)

Haguye imvura ingana na milimetero 82.6, ni ukuvuga litiro 82.6 zisutswe ku buso bwa metero kare imwe. Ibi bipimo byafatiwe kuri station ya Gitega.

Mu tundi Turere tutari utw’Umujyi wa Kigali, Rulindo kagize imvura nyinshi kuturusha, kaguyemo ingana na milimetero 76 (nk’uko byapimiwe kuri station ya Rutongo).

Akarere ka Ruhango nako kagushije imvura nyinshi, ingana na milimetero 41, 7. Nyaruguru habonetse imvura ingana na milimetero 31.8 nk’uko byapimiwe kuri station ya Nyabimata.

Iyo abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko ahantu hamenetse milimetero 31.8 ‘baba bashaka kuvuga ko haguye imvura ingana na litiro 31.8 basutse ku butaka bungana na metero kare imwe.’

Icyo gihe umuntu ahita yiyumvisha ubwinshi cyangwa ubuke bw’ayo mazi yamenetse kuri metero kare imwe.

Mu karere ka Bugesera haguye imvura ingana na milimetero 34.6 (byapimiwe kuri station ya Mayange), mu Karere ka Nyamagabe hagwa imvura ingana na milimetero 26.2 (byapimiwe kuri station ya Kaduha).

Muri Kamonyi haguye imvura ingana na milimitero 20.8 (byapimiwe kuri station ya Mukunguri), Rusizi haguye imvura ingana milimetero 36.8 (byapimiwe kuri station ya Kamembe), muri Karongi hagwa imvura ingana na milimetero 25.4.

Ruhango haguye imvura ingana na milimetero 41.7 (byapimiwe kuri station ya Byimana), Nyamagabe hagwa imvura ingana na milimetero 31.4, Rutsiro hagwa ingana na milimetero 19, Kirehe haguye imvura ingana na milimetero 15.2.

Kuri uyu wa Gatatu imvura iri bugwe ntabwo iri bube ari nyinshi nk’uko byari bimeze ku wa Kabiri taliki 28, Mutarama, 2020.

Metero ivuga ko imvura izaba nyinshi kurushaho taliki 31, Mutarama, 2020 na taliki 01, Gashyantare, 2020.

Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba twibasiwe n’imvura yo kuri uyu wa Kabiri ni Kirehe, Bugesera na Ngoma.

Mu buryo budasanzwe imvura yabaye nke muri Musanze, Burera na Gakenke kuko hari aho yanganaga na milimetero imwe.

Abantu barasabwa gukomeza kwitwararika kugira ngo iyi mvura iteganyijwe muri iyi minsi itazahitana ubuzima bwabo.

Ibipimo ku ma stations y’imvura hose mu Rwanda

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.