Spread the love

Muri gurupoma ya Jomba, teritwari Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) habyukiye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu duce dutandukanye twa Jomba turimo: Gisiza, Bigega na Nyarubara ugana ku musozi wa Runyoni guhera saa cyenda z’urukerera (ku masaha yo muri RDC) rw’uyu wa 27 Mata 2022.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 ari bo bagabye igitero kuri FARDC, ubwo bashakaga kwigarurira ibirindiro byabo biri mu gace ka Bugusa baherukaga kwamburwa tariki ya 23 Mata, gusa ngo izi ngabo za Leta zihagazeho, ntizabitsimburwamo.

Ariko Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 mu rwego rwa politiki, yemeje amakuru yatangajwe na Dignité du Kivu y’uko FARDC ari yo yagabye igitero. Agira ati: “Guhera saa cyenda z’igitondo, FARDC yagabye igitero ku birindiro bya M23 muri Bugusa mu gihe ibiganiro bikomeje i Nairobi. Imirwano ikaze irakomeje. FARDC irashaka kugaba ibitero no ku bindi birindiro bya M23 mu mwanya.”

Bisimwa kandi yatangaje ko ubwo FARDC yari igiye kugaba ibitero, yitwaje abanyamakuru. Ati: “Amasaha ya mbere y’igitero cyo mu gitondo, FARDC yatumiye abanyamakuru kugira ngo bakurikirane igitero muri Bugusa nk’uko byemejwe mu kiganiro Umuvugizi wa FARDC yahaye Yalala Malibika wa VOA Swahili saa kumi z’igitondo muri Tchengerero.”

Imirwano ya FARDC na M23 yubuye tariki ya 23 Mata nyuma y’umunsi umwe Leta n’imitwe yitwaje intwaro bitangiye ibiganiro by’amahoro bibera i Nairobi muri Kenya.

Mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’iki gitero, ibiro bya Perezida wa RDC uwo munsi imirwano yuburiyeho byatangaje ko byirukanye M23 muri ibi biganiro, biyishinja ubushotoranyi no kurenga ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC bateraniye i Nairobi tariki ya 21 Mata.

Haravugwa ugucikamo ibice kw’abari bagize M23 mbere y’uko irambika intwaro mu 2013. Abarimo Bishop Jean Marie Runiga baba mu Rwanda ngo bashyigikiye inzira y’ibiganiro gusa, ariko abarimo Gen. Sultan Makenga uyoboye uyu mutwe hamwe na Bertrand Bisimwa uyoboye umutwe wa politiki bo bakaba bashyigikiye ko hakoreshwa imbunda mu gihe ubwumvikane butabaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.