Spread the love

Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Gatatu bongeye kubura imirwano nyuma y’ibyumweru bibiri by’agahenge.

Amakuru y’imirwano mishya hagati y’impande zombi yemejwe na Syllas Bangala, umuyobozi muri Groupement ya Busanza iherereye muri Terirwari ya Rutshuru imirwano iri kuberamo.

Uyu yabwiye ACTUALITE.CD ko imirwano yabereye mu duce twa Kabingo na Rubavu, nyuma yo kubura mu ma saa moya y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ati: “Abarwanyi ba M23 bashakaga kwinjira mu gace ka Musenzero, ariko Igisirikare kibabera ibamba. Imirwano iri kubera mu Kabingo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga imirwano yanakomereje mu gace ka Rubavu gaherereye ku rubibi rwa Busanza na Groupement ya Jomba.

Imirwano yongeye kubura muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’iminsi mike M23 itanze impuruza y’uko FARDC n’imitwe iri kuyifasha ku rugamba bari kwisuganya kugira ngo bayigabeho ibitero.

Uyu mutwe cyakora cyo wari wagaragaje ko nuterwa nta kabuza uzirwanaho.

Kuri ubu iminsi imaze kurenga 45 M23 igenzura Umujyi wa Bunagana. Uyu mutwe kandi uracyagenzura uduce twinshi two muri Jomba turimo imisozi ya Runyoni na Chanzu yahoze ifatwa nk’ibirindiro byawo bikuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.