Spread the love

Abantu babiri; Dusengimana Beatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35, bari baburiwe irengero ubwo habaga impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo, yabonetse nyuma y’iminsi ine.

Abapfuye bari baburiwe irengero mu mpera z’icyumweu gishize tariki 19 Gashyantare 2022 ubwo ubwato bwari bubajyanye ku isoko rya Nyanga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera bwarohamaga mu Kiyaga cya Ruhondo.

Inzego zirimo Polisi zari zatangiye igikorwa cyo gushakisha aba bantu babiri bari baburiwe irengero kugeza uyu munsi ubwo imirambo yabonekaga ku nkombe z’iki Kiyaga.

SP Alexis Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bihuza Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko imirambo y’aba bantu yabonetse.

Yavuze ko kuva bariya bantu babiri bakimara kubura, polisi yahise itangira igikorwa cyo gushakisha aba bantu.

Yagize ati “Umuhengeri ushobora kubajyana ahandi ariko hagati y’iminsi ibiri n’ine bashobora kuzamuka ari ko byagenze kuko aho baguye si ho babonetse nubwo ari hafi aho.”

Imirambo yabo aho yabonetse ni ku gice giherereye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Gashaki.

Polisi itangaza ko imirambo yabo yari yatangiye kwangirika, ikaba yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

KIBERINKA ntirabasha kuvugana na SSP Ndayisenga ngo imenye ikigiye gukorwa kugira ngo izi mpanuka zikumirwe cyane ko iyo aba bantu baza kuba bambaye amakoti yabugenewe, byashobokaga ko barokoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.