Spread the love

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki (Volleyball) ku isi yamaze kwemeza ko yahagaritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori n’abakinnyi rwakinishije batujuje ibyangombwa mu mikino y’igikombe cy’Afurika iri kubera muri Kigali Arena.

Ibi bibaye nyuma yuko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda n’iya Senegal usubitswe bimaze kumenyekana ko ikipe ya Nigeria yareze u Rwanda gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria amaseti 3-0.

FIVB ivuga ko u Rwanda rwari rwasabye iyi mpuzamashyiramawe kurwihanganira rugakomeza imiikno n’abakinnyi bagakomorerwa kugirango irushanwa rikomezanye umwimerere waryo n’igihugu cyaryakiriye kikirimo.

Ubu busabe bwa minsiteri y’imikino mu Rwanda, FIVB yabutesheje agaciro iviyuga ko itarenga ku mategeko n’amahame ayigenga mu gutegura amarushanwa.

Iri shyirahamwe kandi rivuga ko imikino u Rwanda rwakinnye yose ruzayiterwamo mpaga irushanwa rigakomeza rutarimo.

U Rwanda muri iyi mikino rwakinishije abakinnyyi bane batari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe batakanafite ubwenegihugu kavukire bw’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.