Spread the love

Mu cyumweru kimwe, abajura babiri bibye amafaranga  hafi miliyoni ebyiri, ariko mu gihe kitarenze isaha bari bamaze kuyasaranganya abandi barenga 15. Ibi babikora basibanganya ibimenyetso, bananga ko nimero zabo zakurikiranwa ayo mafaranga akiriho cyangwa zigahagarikwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ukwakira, mu masaha ya nimugoroba (17h49), hakoreshejwe nimero 0791229245 ibaruye kuri   Habumugisha Alfredi , umutekamutwe yibye miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi (1.700.000) Nyabugogo; ariko mu minota 46 yari amaze kuyasaranganya abandi bantu 16.

Uyu Habumugisha w’imyaka 33 akomoka mu karere ka Nyamagabe, yagiye mu iduka asaba ibintu bingana n’ariya amafaranga; ariko akavuga ko bagiye kuyoherereza umucuruzi. Nyuma asaba umucuruzi kureba ayo afiteho, ari nako amucunga ngo arebe umubare w’ibanga akoresha.  Umucuruzi asanze amafaranga ntayariho, Habumugisha yahamagaye uwagombaga kohereza amafaranga ngo amuhe nimero yayoherejeho. Mu gushaka kwandika za nimero, yatiye umucuruzi telefoni ngo azandikemo, naho we ashaka gukuraho amafaranga. Ni uko byagenze ahita yiyoherereza 1.700.000 kuri iriya nimero.

Umucuruzi wibwe agira ati, “Uwanyibye yari yambaye agapfukamunwa n’ingofero, ni umusore w’imibiri yombi ariko ufite amaso atangana, afite akajisho (ijisho ry’ibumoso ni rito ku ry’iburyo)”.

Mu minota 47 yari amaze kuyohereza abantu 16

Aya mafaranga Habumugisha yahise ayasaranganya abantu 16 banyuranye, ku buryo byageze 18h36 (iminota 47) kuri konti ye nta mafaranga akiriho.

Mu minota ibiri yakurikiye ubujura, ibihumbi 850 byari bimaze kohererezwa abantu babiri, abaha 425.000 buri umwe. Abo ni uwitwa  Munyaburanga (0786277084)   na Ndagijimana (0790988078).

Abandi yagiye ayabaha ku nimero zabo cyangwa ku makonti bafite muri Banki zinyuranye, barimo Nkezamuzima (0791076149) yahaye ibihumbi 120; na Uwamariya (0790739041) yahaye ibihumbi 102.

Sakumi n’ebyiri na 36, konti ya Habumugisha yari isigayeho 0, mu gihe abibwe barimo bashaka uburyo babimenyesha ikigo cy’itumanaho ngo gifatire nimero ye.

Aba bantu ni benshi ugereranije n’iminota byakozwemo, bivuze ko ari bantu basanzwe bakorana na we bya hafi. Ikindi gishoboka zishobora kuba ari nimero ze asanzwe akoresha, zibaruye ku bantu batakiriho cyangwa bazifashe batazikeneye bakazimuha.

Uyu we yahise ayohereza kuri konti ye muri Banki

Mbere yaho ku itariki 18 Ukwakira, nabwo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, umukobwa w’imyaka 20 yatekewe imitwe n’abantu ataramenya. Bamubwiye ko yarozwe kandi bashaka kumuvura uburozi butaramurenga. Bamusaba kutareba inyuma ngo adahuza nabo amaso agasara, maze bamusaba kohereza ibihumbi 102 kuri nimero 0780085612 ibaruye kuri Pascal Richard Nzikwiriyeho. Bamubwiraga ko namara kuyohereza bahita bayamusubiza kuri telefoni ye.

Uyu Pascal Richard Nzikwiriyeho  na we yahise akura ayo mafaranga kuri Telefoni  ayashyira kuri konti nimero 4005100750687 iri muri Equity Bank, nayo iri mu mazina ye. Ibi byose ni ugusibanganya ibimenyetso, ngo nimero ikurikiranwe itariho amafaranga.

Iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu mukobwa yarazwaga kuri Police ya Muhima ikorera hamwe n’akagari ka Rugenge ngo yishyure umu agenti wohereje ayo mafaranga, Ndacyayisenga Jean de Dieu ukorera hafi aho.

Uyu mukobwa Musengimana akomoka mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagari ka Nkoto, umudugudu wa Mareba. Yageze I Kigali aje gushaka akazi ko mu rugo, abatekamutwe bamufatiranye avuye gufata umwana ku ishuri. Yaje kurekurwa ari uko basaza be babiri bateranyije na ba nyirurugo akoramo, buzuza ibihumbi 102 bishyura umu agenti.

Nimero nyinshi ku bantu bake (Simukadi miliyoni 11/13)

Abatekamutwe bari ukwinshi, usibye aba hari n’abahamagara abantu babasaba amafaranga ngo hari ikiraka gisaba kwigurira ibikoresho, abandi ngo habonetse akazi ariko hakenewe akantu; abavuga ko hatsindiwe amafaranga menshi, n’ibindi.

Aba bose ni abantu baba muri sosiyete ariko bakoresha inimero nyinshi zinyuranye: izibabaruyeho, izibaruye ku bavandimwe babo bapfuye, izo batoraguye; ndetse n’izibaruye ku bandi batazikeneye.

Niba abaturarwanda barenga gato miliyoni 13 (statistics projection 2021), muri bo miliyoni 11 (RURA Aug 2021) bafite nimero za telefoni zikoreshwa, byaba bivuga ko miliyoni ebyiri zonyine ari bo bataragura simukadi.

Ibi kandi binyuranije no kuba uhabwa simukadi yerekana indangamuntu, nayo itangwa ku myaka 16 y’ubukure. Abaturarwanda batemerewe gutunga simukadi barenga miliyoni eshanu (abatagejeje imyaka 16, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abafunzwe n’abandi).

Hari kandi n’abanyantege nke, nk’abageze mu zabukuru, abakene bakabije, abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutabona; bamwe muri bo batabasha gukoresha telefoni.

Byaba bivuga ko abaturarwanda babaruweho nimero irenze imwe ari benshi, ariko nta wabura kwibaza niba hatari n’abakoresha izitababaruyeho; hagamijwe gukora amakosa nk’aya yo guteka imitwe.

Muri Nyakanga 2020, RIB yerekanye abasore batandatu batekeraga imitwe abacuruzi b’amafaranga (aba agenti), bari bamaze kwiba arenga miliyoni 70 gihe kitarenze amezi abiri. Birakwiye ko n’aba basigaye bashakishwa kandi bakerekanwa, hagamijwe guca intege abandi nkabo bataramenyekana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.