Spread the love

Minisitiri Prof Jeannette Bayisenge ufite mu nshingano ze uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko icyorezo COVID-19 cyasubije inyuma umuhati Leta y’u Rwanda yari yashyizeho mu guteza imbere umugore. Ku rundi ruhande ariko, avuga cyakanguye abantu babona ko bashobora kugira ibindi bakora bakivana mu bibazo.

Prof Bayisenge yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafite aho bahurira n’ibikorwa byo guteza imbere abagize umuryango hari igamije kwibukiranya ibikubiye mu masezerazo y’i Maputo( Mozambique) asobanura ibikubiye mu burenganzira bwo gukuramo inda.

Yagize ati: “ COVID-19 yakomye mu nkokora umuhati wo guteza uburinganire imbere no kuzamura imibereho y’umugore muri Afurika.”

Ku rundi ruhande ariko, avuga byatumye abantu batekereza uburyo bakora kugira ngo muri ibi bihe isi iri kuva mu ngaruka za COVID-19 ibintu bizasubire mu buryo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge avuga ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo ruzamure imibereho myiza y’abagize umuryango ariko ngo hari ahantu hakiri icyuho.

Inama yabivugiyemo yitabiriwe n’abandi bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’uburenganzira n’iterambere ry’umuryango barimo abo muri Sosiyete Sivili, imiryango mpuzamahanga, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assistant Commissioner of Police( ACP) Rose Muhisoni ushinzwe uburinganire muri Polisi.

Amasezerano y’i Maputo yasinywe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika mu mwaka wa 2003.

Hari muri  Nyakanga. Ni amasezerano yari agamije guha uburenganzira busesuye umugore harimo uburenganzira bwo gufata ibyemezo muri politike y’igihugu ku mpande zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.