Spread the love

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hatazabaho urugendo rwo Kwibuka, ndetse n’umugoroba wo Kwibuka uzaba hakoreshejwe itangazamakuru.

Kuri iki Cyumweru Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yari mu kiganiro kuri RBA, cyibanze ku mitegurire y’ibikorwa byo #Kwibuka28, bijyanye n’icyumweru cy’icyunamo no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100.

Biteganywa ko ku wa 7 Mata 2022 guhera saa tatu za mu gitondo hazabaho umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo uzabera mu midugudu yose, ku rwego rw’igihugu ukazabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uwo munsi hazatangwa ikiganiro mu midugudu, ariko mu nzego n’ibigo bya Leta, ikiganiro cyo Kwibuka kizatangwa ku munsi bihitiyemo kandi byose ntibigomba kurenza amasaha abiri.

Minisitiri Bizimana yavuze ko bishoboka “kunamira abawe wifatanyije n’abariho babikorera kuri televiziyo,” ku buryo kujya muri stade cyangwa ahandi bizakomeza igihe COVID-19 izaba itagihari.

Mu gihe hateguwe ibikorwa byo Kwibuka mu duce dutandukanye, yavuze ko ibikorwa bizajya bitegurwa hitawe ku kureba aho bizabera n’umubare w’abantu bashobora kuhakwirwa, bahanye intera.

Yakomeje ati “Icyo ni cyo cya mbere, ariko igikurikiye ni no gushyiraho uburyo bwo kubahiriza andi mabwiriza nko gukaraba intoki, kuba bipimishije, ibyo byose uko amabwiriza ameze arebana n’aho abantu bateraniye mu buryo bwa rusange, agomba gukurikizwa.”

Dr Bizimana yavuze ko gahunda yateganyijwe igomba kuba igizwe n’ikiganiro, ubuhamya, ubutumwa bwa Ibuka n’umushyitsi mukuru, haba hari ugushyingura mu cyubahiro, kikaba ari cyo gikorwa gisoza umuhango.

Ibyo byose kandi ngo ntibigomba kurenza amasaha abiri.

Yakomeje ati “Iyo birenze bitera ingorane nyinshi, hazamo ikibazo cy’ihungabana ryiyongera, kubera ko hazamo umunaniro, hazamo kuba hari ibyago by’uko abantu bakwanduzanya (COVID-19) n’ibindi. Icy’ingenzi ni uko kunamira abacu bikorwa, kandi bigakorwa mu gihe kiringaniye, kidatera izindi ngorane.”

Dr Bizimana yavuze ko kuva mu myaka itanu ishize, Guverinoma y’u Rwanda yasanze insanganyamatsiko igenderwaho izaba “Kwibuka twiyubaka”.

Ibyo ngo biterwa n’uko kwibuka amateka ya Jenoside ari igikorwa cya buri munsi nubwo habaho umwihariko w’iminsi 100 hagati ya Mata – Nyakanga, nk’igihe Jenoside yakozwemo.

Yakomeje ati “Kwibuka twiyubaka ni wo murongo ngenderwaho, ni cyo kizibandwaho cyane kandi dusanga kugeza ubu uwo murongo nta mpamvu yo kuwuhindura, kuko icyo usobanuye kirumvikana.”

Ibiganiro bizatangwa mu kwibuka ngo bizibanda mu kwerekana amateka cyane cyane ku rubyiruko, aho uyu munsi abafite munsi y’imyaka 35 barenga 70% by’abanyarwanda.

Abo bantu ngo Jenoside iba bari bato cyangwa bataravuka, ku buryo ari ngombwa ko bamenya ukuri ku mateka yaranze igihugu, cyane ko hari n’abayagoreka “kubera uruhare bayagizemo”.

Dr Bizimana yanavuze ko hazitabwa ku bagifite ihungabana bakeneye gusurwa, kuganirizwa no gufashwa mu buryo bwa gihanga kugira ngo icyo kibazo cy’ihungabana kirandurwe.

Yakomeje ati “Ni cyo rero dushishikariza abantu baturanye, kwegera abavandimwe bacu bafite icyo kibazo cy’ihungabana, bakababa hafi, aho babona ikibazo kibarenze bakitabaza inzego z’ubuzima zibizobereyemo kugira zibafashe, zibakurikirane, babafashe gusohoka muri icyo kibazo baba bafite.”

Yanasabye abanyamadini ko mu gihe bigisha abayoboke babo, bakwiye gutanga ubutumwa bukangurira abantu kuzirikana abazize Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

Idini kandi ngo rishobora gutegura igikorwa cyo kwibuka, kuko bifasha mu kwirinda kurenga “umurongo ntarengwa” bamwe muri bo barenze mu gihe cya Jenoside.

Yanasabye ko Misa cyangwa amateraniro bitavangwa n’ibikorwa byo Kwibuka.

Yakomeje ati “Misa cyangwa ikoraniro rishobora kuba mbere yo Kwibuka, noneho igikorwa cyo kwibuka kizaka kuba ukwacyo cyonyine, cyangwa se bikaza kuba nyuma ariko ntibivangwe.”

Yavuze ko ufashe idini rimwe rikayobora umuhango wo kwibuka uba unanyuranyije n’itegeko nshinga, kuko hari idini uba uhaye umwihariko andi agasa nk’aho yibagiranye.

Yakomeje ati “Ikindi ni uko iyo bihujwe n’ibikorwa byo kwibuka, biba birebire cyane noneho ntibidufashe mu gukora igikorwa kimwe kiba cyajyanye abantu, noneho no muri ibi bihe turimo byo kwirinda covid-19 (abantu bakaba bakwanduzanya), no kunanirwa…”

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Nyamaswa François, yashishikarije urubyiruko kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa byo Kwibuka.

Yakomeje ati “Turashishikariza urubyiruko kuboneka muri gahunda zose zateganyijwe, niho bazakura amateka meza bakayasobanurirwa, niho bazabona umurongo mugari w’igihugu, niho bazakura indangagaciro koko z’umuco nyarwanda.”

“Ikindi hari gahunda twapanze nk’urubyiruko, kwegera cyane abagizweho ingaruka cyangwa se abagizwe inshike na Jenoside, tukabaha ibikorwa by’amaboko kuko n’ubundi imbaraga umuntu ntazibika, izo yari gukoresha uyu munsi ntizikora ejo.”

Biteganywa ko mu mashuri, guhabwa ikiganiro cyo #Kwibuka28 bizakorwa abanyeshuri basoje ibiruhuko basubiye ku masomo, ku munsi buri shuri rizagena.

Leave a Reply

Your email address will not be published.