Spread the love

Hari ikinyamakuru gikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyatangaje ko ubutegetsi bwa Uganda bwacyemereye ko buherutse koherereza u Rwanda ibaruwa irimo ubutumwa bw’uko Uganda yifuzaga ko hakongera kubaho ibiganiro bigamije kunoza imibanire.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ngo yabwiye The East African ducyesha iyi nkuru ko u Rwanda rusanga ibintu bitarajya mu buryo k’uburyo biriya biganiro  byakorwa!

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Gen Jeje Odongo niwe wemereye kiriya kinyamakuru ko yandikiye u Rwanda iriya baruwa, yari igamije gusaba u Rwanda ko haterana inama yo gusuzumirwamo aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yari yaraganiriwe mu mwaka wa 2019 rigeze.

Inama zabaye muri uriya mwaka zari zagamije gushyiraho ingamba zo gusubiza mu buryo umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe ari mubi kubera ko buri gihugu muri byo gishinja ikindi gushaka kugihungabanya.

Ibaruwa Jeje yoherereje u Rwanda ngo yarakiriwe n’u Rwanda nk’uko abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabyemerewe The East African ndetse ngo yahageze mu mpera Kanama, 2021

Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda ruvuga ko rusanga hari ibitaratungana k’uburyo habaho ibiganiro nka biriya.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo nawe yagize ati: “ Nta nama duteganya kugeza ubu ariko u Rwanda rwiteguye ibiganiro byo kureba aho ibintu twemeranyijweho bigeze. Navuga ko Uganda yo igikomeje ibikorwa byo kwibasira abaturage ikabafata ikabafunga, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabajugunya ku butaka bwacu…”

Makolo avuga ko u Rwanda rwakomeje kuvuga ko kugira ngo ibintu bigende neza Uganda igomba guhagarika ibyo gufasha abarwanya u Rwanda bari ku butaka bwayo kandi igahagarika imvugo zo gusiga u Rwanda icyasha.

Hagati aho Perezida wa Uganda Yoweli Museveni aherutse kubwira France 24 ko aheruka ibihugu byombi biganira k’ugufungura imipaka ariko ngo kugeza n’ubu ntirafungurwa.

Mugenzi we uyobora u Rwanda nawe yabwiye Radio Rwanda ko ikibazo gisa n’aho cyahindutse politiki ya Uganda ari uko ikomeje gufata Abanyarwanda baba muri Uganda b’ingeri zose ikabafunga, ikabakorera ibya mfura mbi ibashinja gukorera u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nta muturage wa Uganda uhohotererwa mu Rwanda ariko iyo urebye usanga Abanyarwanda bose baba muri kiriya  gihugu baba mu bwoba bwo kugirirwa nabi kandi baba baragiye yo kwishakira imibereho.

Mu mwaka wa 2019 Abakuru b’ibihugu byombi bahuye inshuro enye ngo baganire uko  ibintu byasubira mu buryo, umubano ukongera kuba mwiza.

Icyo byakorwaga ku buhuza bwa Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyorezo COVID-19 nicyo cyahagaritse ibindi biganiro byateganywaga muri uyu mujyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.