Spread the love

Mu rubanza rwa Muhayimana rumaze icyumweru rubera I Paris, byitezwe ko hazamenyekana amakuru ya Bisesero; nyuma y’uko biherutse kwemezwa ko muri uyu mujyi hashyirwa ikimenyetso cy’intwari ya Bisesero, Birara Aminadab.

Uru rubanza ni urwa gatatu rubereye mu Bufaransa, ariko ni rwo rwa mbere rushobora kuvugirwamo ibya Bisesero. Aha hiciwe abatutsi benshi kandi hari n’ingabo z’Ubufaransa, uburana yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa, urubanza rurabera I Paris hamaze gushyirwa ikimenyetso cy’intwari ya Bisesero Birara Aminadab.

Ni umwanzuro wafashwe n’inama njyanama (Inteko) y’umujyi wa Paris habura iminsi itatu ngo uru rubanza rutangire. Tariki  19 Ugushyingo 2021, nibwo iyo nteko yateranye maze abayigize bose bemeza ko hashyirwaho icyanya cyihariye mu gace ka 18ème arrondissement de Paris, kikitirirwa Birara Aminadab. Ni mu rwego rwo guha agaciro umuhate w’Abanyabisesero, aho uyu Birara na bagenzi be bagaragaje ubutwari budasanzwe bahangana n’abicanyi.

Me Gisagara  Richard uri muri uru rubanza agira ati, “Iyi dossier ni iya mbere igiye kuburanishwa mu Bufaransa ivuga ibyabereye mu Bisesero aho ingabo z’abafaransa zavuzweho kudatabara abari bahahungiye. Ikindi kandi uru rubanza ruzatuma tubona andi makuru ku byahabereye wenda azatuma n’abandi babigizemo uruhare bafatwa. Ikindi kandi gifite akamaro ni uko ruzatuma twongera kugaruka ku butwari bw’abasesero bashoboye kugerageza kwirwanaho muri génocide. Ubu amateka yabo akaba ari kugenda amenyekana muri France no mu isi yose cyane cyane kuva aho umujyi wa Parid ufatiye icyemezo ku wa gatanu w’igishize wo kwita hamwe mu mbuga zo muri Paris Place Aminadabu Birara wari uri ku isonga ry’abagerageje kwirwanaho mu Bisesero, ubwo butwari bukaba rero buzakomeza kubwirwa amahanga”.

Birara Aminadab ni muntu ki?

Birara Aminadab ufatwa nk’intwari yo mu Bisesero, agace kari gatuwemo n’Abatutsi benshi bivugwa ko bageraga ku 60.000. Mu gihe cya Jenoside habereye amateka yo kwirwanaho kw’Abatutsi ku buryo bagejeje muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

Abo barwanaga bari bayobowe na Birara Aminadab, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega bose baje kwicwa. Icyo gihe hari abashoboye kurokoka barimo Karamaga, Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

Bakoreshaga ibikoresho bari bafite aho abana n’abagore bateraga amabuye Interahamwe, abagabo bakazitera amacumu n’ibisongo ngo barebe ko barokora ubuzima bwabo.

Birara yarokotse ubwicanyi butandukanye kuva mu 1959, 1962, 1963 no mu 1973; ariko yishwe mu 1994, yishwe na grenade yatewe n’abasirikare nyuma y’ukwezi we na bagenzi be  bahanganye n’Interahamwe zateye umusozi wa Bisesero. Izi nterahamwe nyinshi zaturukaga mu mujyi wa Kibuye, zikazanwa mu modoka zitwawe n’abashoferi barimo na Muhayimana uburana ubu.

Umuyobozi wa IBUKA-France, Nsanzimana Etienne, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo bacyakiriye neza kuko byerekana ukuntu bakomeje kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Ni uburyo buzatuma buri wese uzajya ahanyura azajya abona izina rya Birara, wabaye intwari mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo cyanya kizitirirwa Birara ariko hanashyirweho ibyerekeye ibyo yakoze.’’

Ubwicanyi bwo mu Bisesero bwaguyemo Abatutsi barenga 50.000 barimo na Birara wishwe ku wa 25 Kamena 1994 ubwo yari afite imyaka 68. Mu bari bahungiye kuri uyu musozi, abatagera ku 1.000 ni bo barokotse.

Kugeza ubu ibihugu bimaze gushyirwamo inzibutso birimo u Bufaransa, u Busuwisi, u Bubiligi, u Butaliyani, Canada n’ibindi byasabwe ko hashyirwaho ibikorwa by’inzibutso zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhayimana Claude akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye mu duce tunyuranye twa Kibuye. Aho ni nka Bisesero, Gitwa, Mubuga, Nyamishaba n’ahandi; arakekwaho gutwara abicanyi mu modoka akabageza muri utwo duce.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.