Spread the love

Umugabo w’imyaka 58 akurikiranweho n’ Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuba yarishe mushiki we w’imyaka 35 akoresheje umuhoro amuziza umutungo.

Ni icyaha ngo cyakozwe ku itariki ya 02 Kamena 2022 mu gihe cya saa kumi z’amanywa, mu mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku muharuro w’aho mushiki we yari atuye abana na nyina.

Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, mu ibazwa rye, ngo uregwa yavuze ko yatemye mushiki we mu mutwe no mu ijosi inshuro nyinshi agahita apfa akoresheje umuhoro.

Yavuze ko ibi ngo yabitewe nuko ngo mushiki we yari amaze iminsi agurisha ubutaka bw’iwabo afatanyije na nyina ntibagire ikintu bamuha.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, uregwa yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.