Spread the love

Nyuma y’aho hafatiwe ingamba z’uko abatarafashe urukingo rwa COVID-19 bakumirwa muri serivisi zimwe na zimwe; inzego zinyuranye zirakora ibarura zimenya imoamvu zatumye bamwe mu baturage batikingiza. Ni nako kandi ibigo bimwe byirukana abakozi batarikingiza, yemwe na bamwe mu bakozi bakibwiriza bagasezera ku mirimo.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, ikigo gishinzwe ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) n’ibindi; biri mu byafashe iya mbere mu kwandikira bamwe mu bakozi batikingije bibasezerera.

Umwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali, yandikiye mugenzi we amusaba ko abakozi bakorera ku Kagali, Umurenge, Akarere, basabwe gutanga inimero zabo zigaragaza ko bakingiwe ngo zikorerwe igenzura hakiri kare. Anamusaba ko abagize inzego z’Ubuyobozi guhera kuri Mutwarasibo, Abagize Komite y’Umudugudu, Abagize Njyanama ku Kagari, Umurenge, n’ibyiciro byihariye na bo bagaragaza iyo nimero; ndetse n’abagize Inzego z’Umutekano zikorera ku Kagali n’Umurenge.

Ku itariki  20 Ukuboza, byasabwaga ko buri Kagali kaba kagaragaje urutonde rw’abasigaye batarabona urukingo n’impamvu batarabikora, bagakingirwa bitarenze ku wa gatanu tariki 24/12/2021.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, PhD , na we yatanze amatangazo avuga ko hari n’ibihano bitenanijwe. Ibyo bihano ni ibihabwa uzahirahira kwinjira mu kabari, resitora, Hotel cyangwa mu rusengero atarikingije byuzuye.

Dore zimwe mu mpamvu zabujije abantu kwikingiza

Nk’uko bigaragara mu karere ka Rulindo  k’intara y’amajyaruguru, ibarura ryakozwe tariki 20 Ukuboza mu murenge umwe rigaragaza abantu batikingije n’impamvu zabibateye. Izo zirimo izishingiye ku myemerere, ubusaza cyangwa ubwigomeke.

Mu bantu 17 basanzwe batarikingiza mu kagari ka Gasiza harimo batanu babyanze kubera imyemerere yabo. Bamwe ngo basengera muri Methodiste, abandi ngo bikira mariya yarabibabujije.

Harimo kandi bane bivugwa ko bigometse (muri raporo), kuko ngo hari n’uwo abaganga bageze iwe mu rugo akabahakanira.

Abandi babiri bagaragaza impamvu z’imyaka y’ubukure, nk’umusaza wavutse mu 1934, n’undo ngo wabihakanya ku bwende.

Usibye batanu bavugwa ko bafite uburwayi bwo mu mutwe, harimo n’umwe ugaragaza ikibazo cy’imyumvire.

Muri iki gihe kandi, hagaragaye ibaruwa y’uvuga ko yari umwarimukazi mu karere ka Karongi, wandikiye umuyobozi w’ako karere asezera ku kazi. Mu mpamvu atanga ngo ni uko imyemerere itatuma yikingiza COVID-19; bityo akaba yahisemo kubisa abandi ngo hato atababangamira mu kazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya Leta. Muri iki kiganiro yavuze ko mu minsi idatinze uzajya ajya mu rusengero agomba kuba akingiye,kubera ko Leta yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo gukingira abaturage bayo; ko nta mpamvu yo kutikingiza. Ati “Kubera ko wa muntu udakingiye uje gusenga, uje mu bukwe, mu kazi , mu biro ashobora kwanduza wa wundi ukingiye, kandi ntabwo yabuze urukingo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.