Spread the love

Guverinoma ya Denmark yemeje ko iri kugirana ibiganiro n’iy’u Rwanda ku buryo yarwoherereza abimukira bashaka ubuhungiro.

Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri uyu wa 20 Mata 2022, Minisitiri Mattias Tesfaye ushinzwe abinjira n’abasohoka, yasobanuye iby’ibi biganiro ati: “Ibiganiro byacu na guverinoma y’u Rwanda bikubiyemo uburyo bwo kohereza abasaba ubuhungiro.”

Minisitiri Tesfaye yavuze ko biganiro bigamije guca icuruzwa rikorerwa abimukira bajya muri Denmark bambutse inyanja ya Mediterane.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko ibi biganiro na Leta y’u Rwanda bitaragera ku bwumvikane, n’ubwo abagize inteko ishinga amategeko muri komisiyo ishinzwe abinjira n’abasohoka bateganya kwiga kuri iyi ngingo ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Tariki ya 28 Mata 2021, u Rwanda na Denmark byasinyanye amasezerano yo gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira, nk’uko byemejwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda.

Ubwo aya masezerano yari amaze gusinywa, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko mu bikubiyemo harimo ko u Rwanda rwemeye kwakira impunzi n’abimukira bava muri Denmark.

Ariko itangazo ry’iyi Minisiteri ryabihakanye riti: “Kwakira abasaba ubuhungiro baturuka muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro ntibikubiye muri aya masezerano.”

Ibi biganiro bikurikiye amasezerano y’imyaka itanu y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza tariki ya 14 Mata 2022, akomeje kutavugwaho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.