Spread the love

Mu rwego rwo gutuma abakozi bashimira abakoresha babo, imwe mu nama abakoresha bagirwa ni ukuba inshuti n’abakozi babo.

Ibi ntibivuze kujenjeka mu kazi ahubwo bivuze kumenya gushyira mu gaciro ntihabeho gukabya.

Business Insider ivuga ko umukozi arushaho gutanga umusaruro iyo akora akunze akazi ari nako akunze umukoresha we.

Ikibazo ngo ni uko abantu bose badahirwa no kuba ‘manager’ mwiza.

Abahura n’iki kibazo ngo ni abafite kamere yo kwikunda, ntibashimire abakozi babo bakora uko bashoboye ngo bateze imbere ikigo.

Abakoresha bagirwa inama yo kuba abantu bashyikirwaho n’abakozi.

Bagirwa inama kandi yo kumenya gutega amatwi, bakumva ibibazo by’abakozi babo ndetse byanakunda bakabasura aho batuye.

Umukoresha mwiza asa na mwarimu mwiza.

Kimwe na mwarimu ukunda abanyeshuri be, akagerageza no kubasura ngo amenye uko bamerewe n’umukoresha mwiza agerageza kumenya uko abakozi be babayeho.

Bisaba ko umukoresha aya bugufi agafata abakozi be nk’abantu aho kuba imibare aho abara gusa ibyo yinjije, ibyo yahombeje n’ibyo azamukata.

Ibi ni bimwe mu bigomba gutuma ba nyiri ibigo bagomba kwitonda bagahitamo neza umuntu bashinga kuyobora ibigo byabo.

Umuyobozi mubi yica ikigo, abakozi bashoboye bakamucika kandi burya ngo umukozi ushoboye aba ari diyama ku mukoresha.

Aha ariko umukozi agomba kuba ‘ashoboye kandi ashobotse’.

Umukozi udashobotse nawe aragora.

Uko bimeze kose ariko umukoresha niwe uba ishingiro ry’imikorerwe y’akazi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.