Spread the love

Abanye-Congo bari bariye karungu kuri uyu wa Mbere bateye ibiro bya MONUSCO barabisahura ndetse baranabyangiza, mu gihe bakomeje imyigaragambyo basaba ko ubu butumwa bwa Loni buva mu gihugu cyabo.

Imyigaragambyo y’abasaba MONUSCO kuzinga utwangushye igataha yatangiye kuvugwa muri Congo mu cyumweru gishize.

Abigaragambya bashinja ubu butumwa bwa Loni kuba bwarananiwe gutekanisha Uburasirazuba bwa RDC, mu gihe imyaka 22 imaze kwihirika ari cyo cyazanye ingabo ziburimo.

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

Amashusho n’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana imihanda imwe y’i Goma yafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amakoro.

Andi yerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo mbere yo kubitwika.

Urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi ni rwo rukekwaho gutegura iyi myigaragambyo.

Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Hagati aho Minisitiri w’itangazamakuru muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, yavuze leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma.

Patrick Muyaya yavuze ko Leta ya Congo “iranagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’inyubako za Loni”, ashimangira ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa bakabihanirwa n’amategeko.

Amakuru avuga ko byabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano barashe amasasu, kugira ngo batatanye abigaragambya n’abarimo gusahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.