Spread the love

Abanyarwanda benshi bazi ikigo cy’imfubyi cyitiriwe Gisimba kiri I Nyamirambo mu mugi wa Kigali. Uwo murage w’ubumuntu watangijwe na Gisimba Chrisologue, waje gukomeza n’aho yitabiye Imana, abana be bakomeza kurera imfubyi, bakuriwe na mukuru wabo Gisimba Damas.

Icyo kigo cyaje kuba indatwa, aho gishoboye guhisha abatutsi barenga Magana ane, muri Jenoside yakorerwaga abatutsi. Abaharokokeye baracyarata ubutwari bwa Gisimba Damas wabakiriye muri ibyo bihe bikomeye, azi  neza ko nawe yabazira. Akora uko ashoboye ababonera ibibatunga n’amazi ya buri munsi, anafashijwe na bamwe mu bazungu nabo bari bafite ibigo by’imfubyi.

Mu bari bihishe batasohokaga na murumuna we Jean Francois yarimo, kuko amasura abicanyi batwereraga abatutsi, Jean Francois nawe yari ayakwije.  Iyo yatarabukaga yakizwaga n’abo baturanye bamumenyaga bati uwo nimumureke turamuzi n’uwo kwa Gisimba kandi ni abahutu. 

Gisimba Damas, Umurinzi w’Igihango

Mu gushima ubutwari bw’abantu babaye indashyikirwa mu kwitangira abandi muri Jenoside, hari impeta umukuru w’igihugu yabageneye ariko babanje gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse, kugirango hato hatagira uwiyitirira ibyo atakoze.

Ngirango Damas ntibiriwe bamubaza, abo yarokoye barivugiye, muri bo harimo umuryango wa Ministre Piyo Mugabo, uwa Senateri Mugesera Antoine, imiryango myinshi y’I Nyamirambo, ndetse n’imfubyi zaharererwaga ubwazo.

Mu gushima Gisimba Damas, ntibigeze bavugamo Gisimba Jean Francois, cyangwa se ngo bamugaye. Abenshi bamubonye taliki ya 28 Kamena, ubwo bavanwaga kwa Gisimba bajyanwa ku kiliziya ya Mutagatifu Mikayile. Aho basanze Damas abategerereje, nyuma y’iminsi itatu akwepye, yamaze kumenya ko bamenye ko ahishe abatutsi benshi mu kigo, agomba kubyicirwa.

Niko kuzimira agiye gushaka amaboko yo kubakura aho, afashijwe n’umufaransa wayoboraga ikigo cy’imfubyi cya SOS.

Umufaransa mu Rwanda yari afite ijambo rikomeye. Bavuyemo bose bagera kuri Mutagatifu Mikayile ntawe upfuyemo. Na Jean Francois yari abarimo.

Script ya film y’Ubutwari 

Abarokokeye kwa Gisimba batangajwe n’ubwo butwari Jean Francois avuga , ukuntu yatelefonnye Colonel Renzaho sa munani z’ijoro, ari kwa Commanda wa Brigade I Nyamirambo!

Icya mbere nta telephone zari zigikora, icya kabiri uwo mu komanda wamuhaye Mutziig imwe muri ebyiri yari asigaranye, atanavuga izina, nawe yari kumwiyicira, kandi ntiyari gutinyuka gutelefona Colonel Renzaho, perefe w’umugi, uyoboye ubwicanyi, noneho agakangura afande muri ayo masaha! Arangije ngo atelefona n’umuyobozi wa RTLM , Gahigi Gaspard! Izi scenario ku bazi ibya film, ni script nziza ya fiction! Mbese muri make ni Hotel Rwanda ya Rusesabagina, Gisimba Jean Francois Sukuma, na we yigize acteur principal. Bihashye akaronka, ntacyo bitwaye, iyo kugirango agaragaze impamvu ari we witangaga mukuru we ari we uyobora ikigo, atandika ko impamvu ari uko Damas yaheraga sa mbiri za mu gitondo ari muri butike anywa inzoga kugeza sa mbiri z’ijoro! Iyo butike ni iyande? Yaranguraga he ko Bralirwa itakoraga? Niba ari izo yasahuye, yari interahamwe, ubwo Gisimba Damas yasangiraga n’interahamwe, na we ni interahamwe.

 Abarokokeye kwa Gisimba byarababaje 

Abarokokeye kwa Gisimba bababajwe n’ako gasuzuguro no kwitaka ibitari byo bya Jean Francois, maze mu kiganiro n’abanyamakuru basobanura neza uko babaye muri kiriya kigo, n’uburyo isaha ku isaha Gisimba Damas yabaga abari hafi. Ndetse mu nyandiko bashyizeho umukono, barifuza ko inzego zibishinzwe zabuza icuruzwa ry’icyo gitabo mu Rwanda, kuko abana babisomye bagirango nibyo.

Jean Francois Gisimba, uriya mudari w’Umurinzi w’igihango na we waramurebaga, kuko wahawe mukuru we , ukanitirwa ikigo nawe afitemo ijambo, ntiyagombaga kuwutatira, ahubwo wari kumutera ijabo. Mu gihe dutegereje film ko isohoka, Jean Francois Gisimba nasabe imbabazi abatanze uriya mudari, abarokokeye kwa Gisimba, mukuru we Damas, nanjye ubwanjye kuko ndi inshuti ye nkaba n’iya Damas; nkaba amakuru yabo yose nyazi imvaho.

Sam Gody NSHIMIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published.