Spread the love

Ku misozi y’Akarere ka Gicumbi igize icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, harimo gushyirwa amaterasi y’indinganire no guterwa ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’amashyamba.

Byose birakorwa bitewe inkungu n’umushinga wa Green Gicumbi ufite akayabo ka miliyari imwe na miliyoni magana atandatu y’amafaranga y’uRwanda.Uyu mushinga ukorera mu mirenge 9 irimo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba ndetse na Bwisige.

Green Gicumbi ni umushinga w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije- FONERWA ukorera mu Karere ka Gicumbi, mu ntara y’amajyaruguru ukaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2016, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Umushinga Green Gicumbi urimo gushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe ibidukikije (FONERWA) ku nkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 32 yatanzwe n’Ikigega cy’Isi gishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF) muri 2019.

GreenGicumbi n’umushinga ugamije kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire icyo bita climate change mu ndimi zamahanga.

Mu bikorwa wakoze kugira ngo ubwo budahangarwa bubeho, harimo gukora amaterase y’indinganire arenga hegitari 600 mu, Mirenge icyenda igize ako Karere mu gihe cy’imyaka itandatu guhera mu mwaka ushize wa 2020, ukazasiga icyogogo cya Muvumba (ahaturuka utugezi twose twirohamo) gitwikiriwe n’ibimera (amashyamba n’ibyatsi) bitoshye mu bishanga no ku misozi.

Bizimana Jean utuye mu murenge wa Mukarange  avuga ko babonaga umusaruro mukeya, ariko aho bakorewe amaterasi y’indinganire yemeza ko umusaruro wikubye inshuro eshatu.

Agira ati”mu byukuri mbere tutarakorerwa aya materasi y’indinganire, umusaruro wari wari mu keya cyane  , ariko aho twaboneye uyumuterankunga bakadukorera aya materasi y’indinganire umusaruro wikubwe inshuro eshatu.”

Emile Nsengimuremyi, umuyobozi ushinzwe kurwanya isuri no kubungabunga icyogogo cya Muvumba mu mushinga wa Green Gicumbi,, avuga ko mu materasi bamaze gukora yitezweho umusaruro utubutse.

Ati “Umuhinzi wahinze neza ibishyimbo yasaruraga nka toni imwe kuri hegitare, ariko aho tumaze kubakorera aya materasi umusaruro wikubye inshuro enye, n’ubwo twateganyaga toni enye kuri hegitare, kubera ibi bihe by’izuba duteganya ko batazajya munsi ya toni 3.5 kuri  / ha”.

Mujawamariya utuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi yemeza ko ayo materasi n’ibimera, bituma imisozi irushaho gutohagira (green), cyane ko ngo byatangiye gukumira isuri yatembenaga ubutaka ibutwara  mu gishanga cyo ku Murindi, kimwe mu bishanga bigize icyogogo cy’Umuvumba.

KAGENZA Jean Marie Vianney, umukozi wa FONERWA  akaba ahagarariye umushinga GREEN GICUMBI avuga ko  impamvu uyu mushinga bawujyanye mu karere ka Gicumbi.

Agira ati “Impamvu umushinga Green Gicumbi twawuzanye muri aka karere ka Gicumbi byatewe n’imiterere y’akarere, n’ubushakashatsi bwakozwe bwagaragazaga ko aka karere ka Gicumbi ari akarere ka kabiri kazahajwe n’imihindagurikire y’ibihe, yaba ari ubutaka bwako kubera isuri, ubutaka bwinshi ntago bukera, ibyo bikagira ingaruka mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Ibiti n’ibimera muri rusange bitanga umwuka mwiza duhumeka, kuko bikurura ibyuka bikomoka ku bikorwa bya muntu, bivugwaho guteza isi gushyuha n’imihindagurikire y’ibihe.niyo mpamvu dukwiriye kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo turusheho kugira u Rwanda rutoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.