Spread the love

Mugihe umupaka uhuza igihugu cy’u Rwanda n’icy’abaturanyi cya Uganda ufunze, abarembetsi  bo mu mirenge ya Kaniga na Cyumba bitwikira ijoro bajyana ibiribwa muri Uganga bakazana ibiyobyabwenge.

Abatuye iyi mirenge ntibategwa mu kuvuga ko abarembetsi usibye kubatera impungenge z’ingaruka zitandukanye zirimo kubararurira abana babagusha mu kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga,  badahwema gusahurira ibiribwa n’ibicuruzwa muri icyo gihugu.

Ibicuruzwa bitandukanye bikunze kwambutswa umupaka mu buryo butemewe n’ abazwi ku izina ry’abarembetsi, byiganjemo ibiribwa nk’ibishyimbo, ibigori n’ingano; hagataho amavuta yo kwisiga ndetse nayo kurya. Babitwarayo babyibye mu Rwanda, bakitwikira ijoro babijyana, bakarukana ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Mu majwi ya Radio Ishingiro, umwe mu baturage agira ati, “Turahinga twakweza ibishyimbo, abarembetsi bakitwikira ijoro bakabyiba bakabyambutsa Uganda”.

Undi ati, “Abarembetsi ni insoresore zitwikira ijoro, kenshi buracya tukumva ngo hari abo polisi yafashe”.

Naho uyu mubyeyi ati, “Baduteza ibibazo iyo bazanye izo kanyanga bakaziha abana bacu bagata umutwe, urumva umwana wanyoye kanyanga ntacyo aba agishoboye kukumarira, ntuba ukivuga ngo yumve”.

Muri rusange ngo abarembetsi bateza ibibazo by’umutekano by’umutekano, usibye ko nta muturage ubasha kubabona muri icyo gicuku, ngo n’ubabonye atahirahira ngo amenyeshe ubuyobozi atinya ko yagirirwa nabi.

Uyu agira ati, “Niba umuturage ababonye agatungira agatoki ubuyobozi, ujya kumva ngo inka ye bayishe”.

Aba baturage bavuga ibi mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka gicumbi ndetse n’ubw’intara y’amajyarugu badahwema kugaragaza imbaraga zishyirwa mu kurwanya aba  barembetsi  bivuye inyuma.

NDAYAMBAJE Felix umuyobozi w’akarere ka Gicumbi  mu butumwa ku baturage baturiye umupaka ni ukwirinda igikorwa kigayitse kuri bo cy’uburembetsi  anabasaba kwigira  birinda gusahurira igihugu mu kindi.

Uyu muyobozi utaragaragaje ubushake bwo gusubira muri njyanama y’akarere ayoboye imyaka itatu, agira ati, “Biragaragra ko dusigaye tubona umusaruro mwinshi w’ibishyimbo, barejeje hari umusaruro baba bashaka kwambutsa umupaka, ubutumwa ni ukumva ko tugomba kwigira ariko umutima wo kubijyana hakurya bagomba kumva ko nta gusenyera igihugu mu kindi”.

Ubutumwa nk’ubu ni nabwo bwatambutse mu mugoroba wo kuya 22 Werurwe uyu mwaka, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya Nyirarugero Dancille na Gatabazi JMV ubu wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Mu buyobozi bwa Gatabazi yarwanyije abarembetsi yivuye inyuma, ari nabwo butumwa bw’ingenzi yahaye umusimbuye ko agomba kwita ku mutekano w’ibice by’amajyaruguru, by’umwihariko ibihana imbibi na Uganda.

Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda imaze imyaka igera muri itatu ifunze kubera ubwumvikane buke hagati yabyo. Imishyikirano ijyanye no  kuyifungura yari igeze ku yiciro cya gatatu gisatira icya nyuma mu mpera za 2019; ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.