Spread the love

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagirana ibiganiro.

Ni itsinda ryari riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Gen Muhoozi yakiriye aba basirikare i Entebbe, mu nama yanitabiriwe na Maj. Gen James Birungi ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) cyo kimwe na Col Mcdans Kamugira.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yaciye amarenga y’uko iyi nama yaba yaribanze ku mubano n’ubufatanye hagati ya RDF na UPDF.

Ati: “Ejo hashize, nagize icyubahiro cyo kwakira intumwa nkuru z’abavandimwe bacu ba RDF zari ziyobowe na Brigadier General Vincent Nyakarundi ukuriye DMI. Umubano ndetse n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF bikomeje gukura.”

Abasirikare b’impande zombi bahuye nyuma y’uruzinduko bwite Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri Uganda, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi mu kwezi gushize.

Perezida Kagame icyo gihe yakoranye inama ebyiri na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Kampala rwaje rukurikira ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi aheruka kwandika kuri Twitter ye ko mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari umeze nabi hari bamwe mu basirikare ba Uganda bari bashyigikiye ’umugambi mubisha’ wo gushoza intambara ku Rwanda, gusa uza gupfubywa no kuba se Museveni yaramugize Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka muri Kamena umwaka ushize.

Nyuma yo kuvana mu nzira ibibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda, muri Werurwe uyu mwaka ubwo Muhoozi yavaga mu Rwanda yatanze icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda na Uganda ugomba kuba mwiza kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.