Spread the love

Hari amakuru ko Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF)) zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiye kugaruka i Kigali, ngo ahure na Perezida w’ u Rwanda , Paul Kagame, mu biganiro byo gukomeza gutsura umubano.Automatic word wrap

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimpreports kivuga ko aba bombi bazongera kuganira ku bibazo bikomeye byatumye umubano w’ibihugu byabo uzamo agatotsi.

Kivuga ko uyu mwanzuro Muhoozi yawufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Ngo Gen Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni Yoweli Kaguta muri za operasiyo zidasanzwe, yagize ati ” Nyuma y’ibiganiro birebire na Marume/Datawacu Perezida Kagame, muri iki gitondo, twemeje ko nzasubira i Kigali mu minsi iri imbere ngo dukemure ibibazo by’ingenzi biri hagati y’ u Rwanda na Uganda.”

Gen Muhoozi yari i Kigali ku wa 22 Mutarama. Icyo gihe yari  mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwasize abonanye na Perezida Paul Kagame, baganira ku bibazo byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba kuva muri 2017.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu icyo gihe byatangaje ko Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bagiranye “ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere” ku bibazo u Rwanda rwagaragaje byatumye uwo mubano uzamba.

Nyuma y’uru ruzinduko, u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gauna/Katuna n’ubwo abantu bo bataremererwa kwambuka ku mpande zombi, byatanze icyizere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.