Spread the love

Itsinda ry’abofisiye bakuru b’u Rwanda batandatu riyobowe n’Umugaba Mukuru, General Jean-Bosco Kazura, ryagiye muri Kenya kuri uyu wa 2 Kamena 2022.

Gen. Kazura yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Kenya, General Robert Kibochi ku biro bikuru by’ingabo za Kenya biri i Nairobi.

Aba basirikare na bagenzi babo bo muri Kenya bagiranye ibiganiro byerekeye ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Gen. Kazura kandi nk’uko igisirikare cya Kenya kibisobanura, yanagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo, Hon. Eugene Wamalwa ku biro bikuru by’ingabo.

Gen. Kazura na mugenzi we wa Kenya, Gen. Kibochi
Gen. Kazura n’Umunyamabanga ushinzwe ingabo, Hon. Wamalwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.