Spread the love

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Gen. Maj. Juvénal Habyarimana, ryabayemo urujijo ku buryo agasanduku k’umukara kabika amakuru y’indege, karigishijwe.Automatic word wrap

Yabigarutseho ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje”.

Gen Kabarebe yakomeje avuga ko indege ya Habyarimana ikimara kuraswa ikagwa iwe mu rugo, nta muntu n’umwe wemerewe kuhagera kuko abasirikare bamurindaga bahise bahagota.

Uyu musirikare ati “Nta muntu wemerewe kuhagera n’ingabo za MINUAR bazibujije kuhagera n’iz’Ababiligi bazibuza kuhagera. Iz’Abafaransa ni zo zahageze. Ibyari mu ndege byose babikuramo na ka gasanduku k’umukara [black box] aho umupilote avuga ibyamubayeho mu ndege nako barakarigisa baragatwara.”

Mu mugoroba w’itariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa mbili n’igice, Perezida Habyarimana Juvénal wari kumwe n’abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzaniya bahuye n’isanganya ikomeye ubwo indege yari ibatwaye yaraswagaho ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile, mu guhanuka igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege, ntihagira urokoka.

Kwemeza uwahanuye iyi ndege ni ingingo na n’ubu itavugwaho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.