Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rurema, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, bahangayikishijwe n’ingaruka z’ishyamba rya Leta ritemwa na Mudugudu. Barakeka ari cyo cyatumye imvura itagwa, ngo ninagwa ntibazakira isuri.

Aba baturage bavuga ko Umukuru w’Umudugudu wabo, Muhire Janvier,  amaze igihe atema ishyamba rya Leta ritarakura akanaritwikisha amakara.

Umuturage waduhaye amakuru ariko adashaka ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko Mudugudu Janvier iri shyamba yarigize nk’akarima ke.

Yagize ati “ Uwo Muhire  manda ebyiri zirashize ririya shyamba yarigize nk’irye. Ni irya Leta ariko riri mu mudugudu wacu wa Rurema, ubwo rero atemamo ibiti uko yishakiye, akanatwika n’amakara. Ubuyobozi bw’akagari ntacyo bubikoraho. Sinzi niba butabizi.”

Undi muturage yavuze ko “ Urabona ubu imvura ino aha yarabuze, none se ubu iri shyamba ntiryadufashaga. Nta giti gikura ubu dusigajemo ingemwe gusa n’ibishyitsi. Ni ku musozi, kuba ririya shyamba ritameze neza byaduteje isuri.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kizwi muri bagenzi babo n’ubwo benshi baba bicecekeye. Bavuga ko ibyo biti bakabikoresheje mu kubakira abatishoboye cyangwa kubaka amateme ariko ngo Mudugudu Janvier nta gahenge ariha kuko igiti gikuze cyose ahita agitema.

KIBERINKA ntibyadukundiye kuvugana na Mudugudu Muhire Janvier; gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomane, Rukundo Marcel we avuga ko iki kibazo atakizi kuko ngo ari mushya, nubwo yari asanzwe ari SEDO.

Agira ati “ Njye nari nsanzwe ndi SEDO, Gitifu yaragiye gusa ubu nibwo nagizwe Gitifu kuva mu kwa Karindwi. Ngiye kubikurikirana menye ibyo aribyo.”

Gitifu Rukundo avuga ko nta burenganzira uwo ari we wese yagira bwo kwigabiza ishyamba rya Leta.

Amategeko n’amabwiriza avuga ko ushaka gusarura ishyamba wese abisabira uburenganzira ababishinzwe bakabanza kureba ko rikuze, rigasarurwa neza hirirwa ingaruka nk’isuri cyangwa ihinduka ry’ikirere n’ibura ry’imvura.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.