Spread the love

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangajwe ko umuhamagaro w’Abasilamu uzwi nka Adhana wahagaritswe mu gihugu hose, kandi bagomba kubahiriza itegeko.

Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, avuguruza itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bukuru bwa Isilamu mu Rwanda bwavugaga ko uyu muhamagaro wahagaritswe mu misigiti 8 gusa yo muri Kigali.

Ni nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza itegeko rikumira urusaku. Yagize iti: “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.

Mu kiganiro Umuyobozi (Mufti) wungirije wa Isilamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko imisigiti yahagarikiwe Adhana nabwo yo mu rukerera ari 6 yo mu Karere ka Nyarugenge n’indi 2 yo muri Kicukiro.

Sheikh Nshimiyimana ashingiye ku kuba Adhana isanzwe muri Isilamu, imara iminota itarenga itanu, kandi hari n’ibindi byinshi bitera urusaku, yavuze ko bari kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo.

Ariko Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Adhana yo mu rukerera itahagaritswe mu misigiti 8 gusa, ahubwo ari yose kandi mu gihugu hose. Ati: “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa. Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu.”

Kuri ibi biganiro hagati ya Leta na Isilamu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko nta bigomba kubaho, ahubwo itegeko rigomba kubahirizwa. Ati: “Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa, amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha. Birareba abayisilamu, abagatolika, abarokore, buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera, akavuza ingoma.”

Uyu muyobozi abona Adhana ari uburyo bwa kera nk’inzogera yo kwa Padiri. Yabasabye kwifashisha ‘alarm’ ya telefone kugira ngo ijye ibakangura mu gihe isaha y’isengesho igeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.