Spread the love

Bamwe mu bakobwa basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bari munsi y’imyaka 18, bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, mu kagali ka Masoro, batangaje ko impamvu nyamukuru ibatera guhishira no kwimana amakuru ku bagabo baba babasambanyije ndetse bakabatera inda ari ugutereranywa bikomeye n’imiryango yabo.

Ibi byagarutsweho n’abangavu banyuranye bo mu kagali ka Masoro, baturutse mu midugugu inyuranye bibumbiye hamwe bagera kuri 23, aho utari uhetse umwana yabaga atwite, ariko bose bagahuriza ku kuba imiryango yabo ariyo nyirabayazana yo kwimana amakuru y’ababa babasambanyije, ngo kuko ntibatanga amakuru ku muntu wamusambanyije ngo afungwe kandi ari we umufasha akamurinda kwandarara n’umwana we, mu gihe imuryango yabo iba yamaze kubatera umugongo batakibafata nk’abantu.

Bamwe mu bana bashinja imiryango yabo kugira uruhare mu guhishira ababasambanya

Uwiswe Ange muri iyi nkuru, n’ikiniga kinshi, amarira amanuka ku matama, yatangaje ko yasambanyijwe ndetse aterwa inda afite imyaka 16, abikorerwa n’uwo mu muryango we, ariko nyuma y’aho ibyamubayeho ni agahoma munwa.

Yagize ati « Njye uwansambanyije ndetse akantera inda n’uwo mu muryango wo kwa mama, bikimara kubaho nabibwiye mama, ahubwo aba ari njye arakarira cyane, ndetse arananyiyama ambwira ko nta muntu nemerewe kubibwira. Njye kuko nari nkiri umwana mfitiye icyizere umubyeyi wanjye numva ko hari icyo ari bukore kindengera, ariko natunguwe no kuba yaramuhishiriye kugeza atorotse kandi nyuma ahita banyirukana mu rugo ».

Uyu mwana wiswe Ange mu nkuru, yakomeje atangaza ko kuba nyina yarahishiriye uwansambanyije kugeza atorotse byamuviriyemo igikomere ndetse anashimangira ko akenshi ababyeyi bagira uruhare mu kutarenganurwa kw’abana babo baba basambanyijwe.

Undi mu bana basambanyijwe ndetse akanaterwa inda wiswe Alice, yatangaje ko yasambanyijwe ndetse aterwa inda arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, umuryango wari umucumbikiye ukimara kumenya ibyamubayeho bahise bihutira kumwirukana, bituma uwamusambanyije agira amahirwe yo kutaregwa kuko yamwerekaga ko agiye kumukura mu kaga arimo, ariko siko byagenze.

Yagize ati  “Njye nta babyeyi ngira, aho nari ncumbitse umushyitsi wabo ni we wansambanyije, ba nyiri urugo bakibimenya baranyirukana banshinja kwigira indaya, umugabo wansambanyije ahita anyizeza kuzampa ubufasha bwose ariko nanjye nkamuhishira singire uwo mbwira ibyambayeho n’uwabinkoreye, gusa bwari ubuhendabana kuko ku ikubitiro yampaye amafaranga ibihumbi icumi (10,000frs), ni nayo natahiye kuko nongeye kumva amakuru ye bambwira ko yibereye muri Uganda, kugeza ubu nayobewe irengero rye”.

Alice ashimangira ko kuba yarahishiriye uwamusambanyije umuryango wari umucumbikiye wabigizemo uruhare, kuko iyo batihutira kumutererana no kumwirukana, ntiyari kumva ibishuko by’uwamusambanyije ngo amuhishire kugeza atorotse.

Uruhurirane rw’ibibazo ku bana basambanyijwe ndetse bagaterwa inda

Bariya bangavu uko ari 23 basambanyijwe bo mu kagali ka Masoro, bose batangaza uruhurirane rw’ibibazo bahura nabyo harimo kwitakariza icyizere cy’ubuzima, kwiheba, guhabwa akato n’umuryango ndetse na sosiyete, kuzima kw’indoto bari bafite, kubura akazi cyane ko benshi baba bataruzuza imyaka y’ubukure, kubaho nabi asabwa kubahiriza inshingano zimurenze ubushobozi, kwishora mu buraya kuri bamwe bashaka ibibatunga n’abo babyaye n’ibindi.

Umwihariko w’ibibazo byibasira abana basambanyijwe muri Masoro

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, iterambere n’ubukungu mu kagari ka Masoro, Mugemangago Claude yatangaje ko muri aka kagali ikibazo cy’umwihariko abangavu basambanyijwe bahura nacyo ari ukutibona mu muryango nyarwanda ndetse no kwiburira icyizere.

Ati “Gusambanya abana ni ikibazo gikomeye ariko cyarahagurukiwe, ariko ikindi gikenewe ni abantu baha ubufasha aba bana b’abangavu baba barasambanyijwe ndetse bakabyara kubafasha kongera kwigirira icyizere, bagakomeza ubuzima kandi bagaharanira kubaho neza ndetse bakanasobanukirwa amategeko abarengera”.

Uyu muyobozi yatangaje ko muri aka kagali kabo hagaragara ikibazo gikomeye cy’abana bahishira ababasambanyije, ariko umunsi ku munsi barushaho kubegera bakabereka ingaruka zabyo kandi bakarushaho kubahumuriza kuko benshi imiryango yabo ibatererana iyo habayeho gutwara inda.

Madame Jeannette Kagame yasabye ingamba zidasanzwe ku cyaha cyo gusambanya abana

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, kuwa 12 Ukuboza 2020, yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gufatanya mu gutekereza ku ngamba zidasanzwe zo guhangana n’aya mahano, asaba abanyamategeko gutekereza ku kuba gusambanya abana byashyirwa mu byaha bidasaza.

Madamu Jeannette Kagame asaba ko icyaha cyo gusambanya abana cyashyirwa mu byaha bidasaza
Ati “Dutekereze icyakorwa kugira ngo imanza z’abakekwa n’abahamijwe iki cyaha zihutishwe, abanyamategeko mu nzego zose baturebere niba iki cyaha kidakwiye gushyirwa mu byaha bidasaza, mu bufasha buhabwa abana bagizweho n’ingaruka na cyo.”

Uko mibare y’abana basambanyijwe ihagaze mu Rwanda

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018 umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Imibare y’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe muri uyu mwaka wa 2020 kugeza ubu ntiratangazwa, ariko hitezwe izamuka ry’umubare wabo kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abana bamara amezi agera kuri arindwi birirwa mu rugo ariho bahurira n’ibyago byinshi byo gusambanywa ugereranyije no ku ishuri.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane

By Ihirwe J. Christian

Ihirwe Jean Christian is an IT and software developer at kiberinka.rw Contact us if you want a website development and maintenance Video production and graphics editing Software development and online monitoring email dabz11700@gmail.com Phone number 0789836959

Leave a Reply

Your email address will not be published.