Spread the love

Hari ukutavuga rumwe ku mpamvu ituma bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke bibura ku rutonde rw’abemerewe amafaranga ahabwa ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri ngo barwanye imirire mibi.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, abagore batwite n’abafite abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa amafaranga ibihumbi 18 ku gihembwe.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Janja bavuga ko bibuze ku rutonde rw’abemerewe ayo mafaranga kandi abana babo bakiri munsi y’imyaka ibiri.

Umwe muri bo ati “ Ikibazo dufite ni uko twabonye inkunga ya Frw ibihumbi 18 buri mezi atatu mu Murenge wa Janja. Nagiye kuyafata ejo bundi turibura kandi baratubwiye ko umwana agomba kuyafata imyaka ibiri kandi ubu umwana afite amezi 17. Twibaza iyo myaka ibiri batugeneye uko byagenze. Mwatubariza uko byagenze niba yarayobye, mwatubariza uko byagenze. Ni benshi  buretse ko njye ni uko ari cyo kibazo cyanjye.”

Umwe mu bagabo yatubwiye ko iki kibazo gihari mu Murenge wa Janja, ngo benshi barayabuze.

Yagize ati “ Muri iki gihe iyo batanze amafaranga rimwe abagore bibonamo, ubundi bakibura. Babikosora bakabashyiramo ari nka batanu, nyuma amafaranga yaza babiri bakibura abandi bakibona. Icyo kibazo kiriho, si umwe si babiri. Aba bagore baba bibaza uko biba byagenze ngo icyo kibazo kibeho. Harii abavuga ngo byapfiriye muri minisiteri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo ntavuga rumwe n’abaturage kuri iki kibazo.

Meya Nzamwita ati “ Ngira ngo hari uwibuze ku rutonde yagahawe, nicyo tubereyeho nk’abayobozi yatubwira tukabikurikirana tukareba impamvu yaba yabiteye. Hari n’igihe abivuga kandi umwana   yarakuze, yaravuye muri kiriya kigero. Izo cases twagiye duhura nazo.”

Amafaranga ahabwa ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri hari aho atavugwaho rumwe kuko bamwe basanga azatuma abaturage bataboneza urubyaro kuko yafatwa nk’igihembo. Hari n’abavuga ko ababoneje urubyaro byabaca intege. Ubuyobozi bwo buvuga ko atari icyo kigambiriwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.