Spread the love

Niyomubyeyi Noella wamamaye muri Filime ya Papa Sava uzwi nka Fofo ndetse urimo no kwitegura kurongorwa mu minsi iri imbere yavuze ko atakundana n’umupagasi areba shebuja uyu mukobwa benshi bakunze bakuruwe ni kimero cye kuko benshi bakunda imiterere ye ndetse n’ubuhanga bwe mugukina film dore ko yakinnye nyinshi zitandukanye.

Ni ikibazo ýari abajijwe mu kiganiro The Choice Live ku Isibo TV, aho yabajijwe icyo yakora mu gihe umukunzi we yamutangaho pase kuri bosi we ariko agamije inyungu ze z’akazi.

Fofo atazuyaje yahise ahamya ko bimubayeho yagumana na boss w’umukunzi we ngo kuko atakundana n’umupangayi areba nyir’ibyondo ngo nukubera urukundo.

Kuko nubundi arinyungu yaba akurikiye,rero ngo  ntiyakemera guhomba izo nyungu kubera umukunzi we ahubwo yakomeza gukundana na Boss w’umukunzi we ahubwo noneho nawe akajya ahemba umukunzi we.murimake nawe akamubera Mabuja.

Ni inkuru yasekeje beshi kumbuga nkoranyambaga ndetse banabivugaho bitandukanye bamwe bavuga ko ibyo bikora abakobwa batagira urukundo ahubwo bakundana baharanira inyungu zabo byavugishije benshi, bamwe bamutera utwatsi, impamvu atekereza gutyo kandi byitwa ko yitegura kurushinga,kandi yakabaye kuba urugero rwiza rwo guhamya urukundo gusa yasoje avuga ko ibyo bitamubaho kuko n’umukunzi we ambwizera atamutangamo pase ahubwo ari amashyenga.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe akomeje kwitegura ubukwe bwe ndetse atari we uzabona bugeze ngo yibanire n’umukunzi we akaramata.

izindi nkuru wasoma;

Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’umuturirwa muremure mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye ikintu gikomeye umuryango wa Commonwealth

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.