Spread the love

Umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda urashinjwa kwica imwe mu mpirimbanyi zo mu muryango utegamiye kuri leta w’urubyiruko uharanira impinduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uzwi nka LUCHA.

Ubinyujije ku rubuga rwawo rwa twitter, uyu muryango wavuze ko ubabajwe no gutangaza iyicwa ry’umunyamuryango wabo, Kambale Balengeka Claude, aciwe umutwe n’inyeshyamba za FDLR.

Uyu muryango uvuga ko ibi byabereye hafi ya Nyamilima, muri Teritwari ya Rutshuru. Abahinzi batandatu bari baherekeje uwishwe mu urima nabo ngo barishwe bose bajugunywa mu mva rusange.

Kambale Balengeka Claude yishwe nyuma y’uko yari yashimuswe ku itariki ya 31 Gicurasi nk’uko LUCHA yakomeje ibitangaza.

LUCHA iti “Claude yinjiye mu muyango wacu muri Mutarama 2020. Yizeraga kandi yaharaniraga n’ubutwari n’imbaraga kugira Congo yiyubashye, yigenga kandi itera imbere. Mu rwego rw’aho igisabwa cyose gisabwa hakoreshejwe intwaro, Claude yakomeje kwiyemeza urugamba rutarimo urugomo”.

Uyu muryango wakomeje wamagana ubwo bwicanyi kandi usaba Guverinoma ya RDC gufata ingamba zikomeye zo kurandura uyu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.