Spread the love

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) urasaba imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko M23 kuzirambika no kuva mu bice yafashe.

Ubu busabe bwatanzwe n’umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, Josep Borell Fontelles kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022.

Yagize ati: “EU ikomeje gukurikirana yitonze ibibera mu burasirazuba bwa RDC. Iramagana ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa byambukiranya imipaka byiyongereye mu byumweru bishize. Ishyigikiye ishyirwaho rw’urwego rushinzwe gukemura amakimbirane ku bibera ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga rushoboye gushyira umuco ku byabaye.”

Borell abona ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko igomba kuzirambika. Ati : “M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu gihugu no mu mahanga (irimo CODECO, FDLR na RED Tabara) igomba kurambika intwaro, igahagarika urugomo kandi ikava mu bice yafashe.”

EU iremeza ko ishyigikiye ingabo za RDC zizwi nka FARDC n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, mu rugamba zirimo rwo kurwanya iyi mitwe, inasaba ibihugu bigize akarere gutanga umusanzu wabyo mu guharanira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.