Spread the love

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bisanzwe biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi, mbere yo guhura na mugenzi we Museveni.

Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Kenya kandi yahasanze Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa wahageze ku mugoroba w’ejo ku wa Kane.

Abasesenguzi bavuga ko kuba DRC yinjiye muri EAC ari ibintu bifite akamaro kuri uyu muryango.

Aba bashingira ku kuba ubu abaturage ba EAC biyongereyeho irindi soko ry’abantu miliyoni 90, inkuru nziza ku bacuruzi.

Si mu bukungu gusa, ibi bifite inyungu no mu zindi nzego z’ibihugu byose bya EAC kuba igihugu gifite andi mahirwe yabyazwa umusaruro mu zindi nzego kibaye umunyamuryango.

Kuwa 29 Werurwe abakuru b’ibihugu bigize EAC bemeje burundu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu kinyamuryango cya karindwi cy’uriya muryango.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.