Spread the love

Abantu  bitwaje intwaro bafashe  imidugudu  ya Tshanzu na Runyoni, mu karere ka Rutshuru bituma hakekwa M23, kuko utwo nitwo duce twanyuma n’ubundi M23 yarekuye  mbere yuko yirukanwa.

Ni mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hafi y’umupaka ugihuza na Uganda ndetse n’u Rwanda , ibi bikaba byabaye mu ijoro ryakeye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waho .

Liyetona-koloneli Muhindo Luanzo, Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu Karere ka Rutshuru, yemeje ko abagabye ibitero ari abarwanyi bo mu mutwe wa M23, umutwe w’inyeshyamba wigaruriye uduce twinshi muri iki Gihugu hagati y’umwaka wa 2012 na 2013.

Imidugudu yombi, ya Tshanzu na Runyoni, nitwo duce twanyuma n’ubundi M23 yarekuye  mbere yuko yirukanwa n’ingabo za Kongo zifatanyije n’iz’ umuryango w’abibumbye mu 2013 bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Luanzo yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye Tshanzu na Runyoni icyarimwe ahagana mu ma saa tanu z’ijoro zo ku cyumweru.

Kuri telefoni, Luanzo yabwiye  Reuters ati: “Ubu ingabo zacu zirimo gukora ibikorwa byo kurwanya ibi bitero kuko nijoro bamenye umwanzi wabateye.”

Amakuru ava muri aka gace avuga ko imirwano yahabereye yarimo intwaro ziremereye

Ku mugoroba wo ku cyumweru, mbere yuko ibi bitero bigabwa Ambasade ya Amerika muri Congo, yatanze integuza y’umutekano, iburira Abanyamerika ko hashobora kugabw aibitero mu  murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma, uri nko ku birometero 31 uvuye mu majyepfo y’iburengerazuba bw’imidugudu yombi yaraye itewe, anagira inama abakozi bayo kwihungira aho.

Umunyamakuru wa Reuters yavuze ko imihanda minini yose ya Goma kuri ubu yuzuye abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano.

Kuva kuri iki cyumweru abaturage benshi bahungiye ibi bitero muri Uganda na n’ubu ntibarasubira mu gihugu cyabo kuko batarizera umutekano

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.