Ubwo yari mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye kuwa 29 Kamena 2022, Umudepite mu nteko ishinga amategeko, Barikana Eugène, yavuze ko muri rusange asanga hari ibikwiye guhinduka cyane mu bijyanye n’inyubako z’imirenge zitangirwamo serivisi, aho nk’Ibiro by’Umurenge wa Nyambirambo yavuze ko ari nyakatsi.

Ibi yabigarutseho ubwo yagaragarijwemo ibyo Inteko y’Umujyi wa Kigali wagaragazaga ibyo wagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021 – 2022, ndetse no kugaragaza ibizakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Depite Eugène Barikana yagarutse ku nyubako zikoreramo imirenge zitakijyanye n’igihe nk’uko RBA dukesha iyi inkuru yabitangaje. Ni ikibazo asanga kigira ingaruka kuri serivisi ihabwa umuturage.

Yagize ati ” “Binajyanye na serivisi na City Manager yabivuze ko hari ikibazo cy’ubushobozi imirenge yubatse ubu ni ikibazo iyo ugiye ku murenge wa Nyamirambo ukareba ukuntu abakozi bicaye ni ikibazo, usanga hari umukozi wicaranye n’ibitiyo n’ibijerekani ukibaza ukuntu iyo serivisi izagenda neza. Ugiye mu Murenge wa Nyamirambo ubona ko ari nyakatsi, wajya mu Murenge wa Gikondo ugasanga ntabwo ugendanye n’igihe tugezemo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, kubona serivisi nziza bikaba ihame.

Automatic word wrap
Umudepite mu nteko ishinga amategeko, Barikana Eugène (wambaye amadarubindi mu mutwe /RBA Automatic word wrap

Abitabiriye Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali kandi bagaragaje ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga birimo kugeza amazi meza ku baturage b’imirenge yose y’umujyi wa Kigali, kunoza serivisi z’imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka ndetse no kwita ku kibazo cy’abana b’inzererezi.