Spread the love

Umusore bakunze kwita Remy (abaturage bita igisambo) yishimiye ko ushinzwe umutekano bita Celestin yafunzwe, maze yirara mu nzu z’abaturage amenagura ibirahure by’inzu z’abaturanyi, na polisi ihagobotse ayitera amabuye.

Ni mu  Isibo y’Abadatenguha, mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.  Abaturage bavuga ko “ Uyu Remy asanzwe ari igisambo cyazengereje abaturage muri ako gace”.

Bati, “yamenaguye ibirahuri by’inzu z’abaturage ubwo yishimiraga ifungwa rya Celestin wari ushinzwe umutekano wacu, uherutse gufungwa.” Mutekano Celestin yatawe muri yombi azira kudatanga amakuru ku kibazo cy’abaturage bapfaga kwimana inzira bikagera mu rukiko atayatanze.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko uyu Remy yakunze gusakirana na mutekano Celestin, ingingo yamuteye kugira ibyishimo birenze kuri uyu wa 30 Ukwakira, akamenagura ibirahuri by’inzu.

Aba baturage bavuga ko bitabaje polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve, ariko yahagera akayitera amabuye. Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Isibo y’Abadatenguha, Immaculee Nshimiyimana.

Yagize ati “ Uriya asanzwe ari igisambo ruharwa. N’iyo abantu bicaye ku mbuga abanyura mu rihumye, akinjira akiba. Mutekano Celestin rero ni we wari uzi amanyanga ye yose, bahoraga bahanganye. Buriya kumena biriya birahuri kwari ukwishimira ko abaye amukize, atazongera kumufata cyangwa ngo abangamire imigambi ye.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Marantima, Emmanuel Habyarimana, avuga ko ibyo kumena ibirahuri byakozwe n’uwo Remy  wishimiraga ko Mutekano Celestin yafunzwe. Yemeje ko komanda wa polisi yamuhamagaye avuga ko bari baje kureba Remy wangirije inzu z’abaturage, nabo akabatera amabuye.

Mudugudu Habyarimana ati “ Komanda ampamagaye ambaza niba uwo Remy tumuzi, ni umuturage wa hano ariko yarananiranye. Ubu tugiye kumushakisha kuko yangije inzu z’abandi.”

Uyu muyobozi yavuze ko Remy yibeshya niba yumva ko ubwo Celestin afunzwe, agiye kujya akora ibyo ashaka, yiba abaturage. Yavuze ko na we atazamworohera, ngo amureke akomeze kubuza amahwemo abaturage.

Kuri ubu Remy arashakishwa n’inzego z’umutekano ngo aryozwe ibyo yakoze.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.