Spread the love

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yatunguye abaminisitiri bagize Guverinoma y’igihugu cye ubwo bari bateraniye mu nama abohereza gusukura umujyi wa Conakry.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga ubwo Perezida Doumbouya yari ayoboye inama y’Abaminisitiri.

Umujyi wa Conakry usanzwe ari umwe mu mijyi ya Afurika ikunze kurangwamo imyanda myinshi ku mihanda yawo, ibyatumye Doumbouya atangiza icyiswe ’igitero’ cyo guhashya iki kibazo.

Amafoto yagiye hanze yerekana abaminisitiri muri Guverinoma ya Guinée ndetse n’abandi bayobozi bakuru bayo babukereye, bikuye amakote bayora imyanda.

Col Doumbouya mu mpuzankano ya gisirikare na we agaragara afite igitiyo mu ntoki na we akora isuku nk’abandi ku kirwa cya Kassa.

Ni icyemezo cyashimishije cyane abatuye kuri iki kirwa bamukomeye amashyi mu rwego rwo kumushimira.

Minisitiri w’Intebe, Mohamed Béavogui, yasobanuye ko “Iki cyemezo cyafashwe na Perezida w’inzibacyuho ubwe wari urambiwe kwirirwa abona imyanda. Yategetse ko tugenda tugasukura umujyi ukongera gusa neza.”

Abaminisitiri bagaragaye bayora imya-Automatic word wrap
nda yagwiriye ku bwinshi i Conakry

Col Doumbouya yagaragaye asukuraAutomatic word wrap
umurwa mukuru w’Igihugu cye

Leave a Reply

Your email address will not be published.