Spread the love

Bamwe mu bari batunzwe no kwambutsa ibicuruzwa umupaka wa Cyanika bajya Uganda, bavuga ko inkunga bagenewe n’akarere yahawe  abo bita abishoboye bamaze gutanga inyoroshyo. Ubuyobozi bwo buvuga ko yahawe abemerejwe mu nteko z’abaturage.

Abaganiriye na Kiberinka.rw  ni abo mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Cyamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera. Bavuga guhabwa amafaranga ibihumbi 150 byari byagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka byasabaga kwishobora no gutanga ruswa.

Uwitwa Nyirantegerejimana Alliance , KIBERINKA imusanze mu isanteri ya Kidaho, avuga ko ayo mafaranga hari aho yagiye ahabwa abishoboye, abakene ntibashyirwe ku rutonde kuko iyo gahunda yajemo ruswa.

Maze agira ati “ Njyewe muri Uganda naraforaga mu kwambutsa akawunga. Aho imipaka ifungiwe, nakomeje kujya mbikora ariko nafunzwe nk’inshuro enye, eshanu ngeze aho mbivamo. Gahunda yo gufasha abantu batakaje akazi kubera ko imipaka ifunzwe, yaraje ariko njye ntibanshyiramo kandi barabizi ko ntishoboye, bari barampaye icyiciro cya gatatu nacyo ntemera.”

Uyu mugore avuga ko azira ko yanze gutanga ruswa ngo yibone ku rutonde rw’abahabwa ayo mafaranga. Ati “ Umuyobozi yansabye ko muha amafaranga ibihumbi 10, ndabibura, amafaranga nyabura ntyo. Bagiye bayaha abakire babashije kubona iyo ruswa.”

Undi mukecuru witwa Concillie Nyiramaguru, avuga ko yimwe ayo mafaranga ku mpamvu atamenye, bakarenga bakayaha umusore w’umunyonzi. Ati “ Sinzi impamvu banyimye ayo mafaranga ibihumbi 150. Nanjye ndi mu bantu bajyaga kuzana ibintu muri Uganda ariko ubu sinkijyayo kubera imipaka. Urabona ndi umukecuru ariko ubwo bufasha ntabwo nahawe, uriya musore ni umunyonzi ariko barayamuhaye, ubu se ninjye ufite imbaraga kumurusha? Habayemo akarengane gakabije, nta VUP bampaye none n’ariya barayanyimye.”

Iki kibazo kandi Kiberinka yagisanze no mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, aho uwitwa Telesphore Ntabahwana, agira ati, “ N’umugore wanjye nta kazi agira kuko yari atunzwe no kwambuka umupaka, ubu ari aho kandi ayo mafaranga yari agenewe gufasha ababuze akazi kubera ifungwa ry’imipaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson yatangarije KIBERINKA ku murongo wa telefoni ko “ Icyo kibazo twagikurikiranye dusanga abahawe ayo mafaranga baremejwe n’abaturage mu nteko yabo kandi n’ubu niyo ndi na komanda, abari ku rutonde ntibatswe ruswa.”

Gitifu Mwambutsa yemeza ko n’ubwo abo baturage batahawe ubufasha, bitavuze ko “ Bishoboye, gahunda za Leta buri gihe zireba umuturage.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.