Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gasovu mu Kagari ka Cyamanyana mu Murenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera bavuga ko bari ku rutonde rw’abemerewe guhabwa amatungo magufi ariko ubuyobozi bukaba butayabaha kuko batatanze ako bita akantu.

Aba baturage bavuganye na KIBERINKA bamwe bavuga ko badashaka ko imyirondoro yabo imenyekana kuko “ Ubuyobozi bwazajya butegendaho.” Hari n’abavuga ko batashyizwe ku rutonde bitewe no kudatanga ako kantu.

Umugabo umwe utuye muri Gasovu, ati “ Ubuyobozi bw’akagari buri gutanga amatungo magufi ku baturage batishoboye ariko njye ndi ku rutonde, gusa uko bayatanze baransimbuka kuko nta kantu mba natanze. Buri muntu yemerewe amatungo magufi atatu; ihene cyangwa ingurube ebyiri n’inkoko imwe ariko njye na n’ubu  nta tungo na rimwe ndahabwa.”

Urutonde rwakorewe ku mudugudu si rwo akagari gakurikiza

Uyu mugabo yakomeje agira ati “ Urutonde rwakorewe ku mudugudu ariko amatungo atangirwa ku kagari. Baherutse kuyatanga mbona n’abantu banditswe nyuma yanjye barayabahaye ariko njye baransiga, mbajije impamvu bambwiye ko ngo twabaye benshi, ngo dutegereze bazatugeraho. Ni ibintu ntapfa kwemera kuko twavuganye n’abahawe amatungo batubwira ko bo batanze akantu.”

Abajijwe kuvuga abo abaturage bavuga ko bari guhabwa akantu muri iri tangwa ry’amatungo, uyu mugabo yagize ati “ Dukeka ko mudugudu na SEDO wa wundi ushinzwe iterambere aribo babiri inyuma.”

Uyu muturage yasabye ko “ Bakurikiza uko urutonde ruteye, ntihabemo ikiemenyane no gutanga akantu, twese turi abaturarwanda.”

KIBERINKA kandi yavuganye n’umuturage witwa Nyirantegerejimana Alliance avuga ko itangwa ry’amatungo magufi muri ako gace rikemangwa. Ati “Ku kagari baherutse gutanga ihene ariko nanone bongeye kunsiga, ni ibintu birimo ruswa ku buryo bigaragara. Iyo uri ku rutonde, urategereza ugaheba waba wararugiyeho nabwo bigasaba ko ubaha akantu kandi ubyemerewe”.

Naho umukecuru Nyiramaguru Consillie we avuga ko “ Ayo matungo bari kuyihera abakire ahubwo, none se njye ko ndi umukecuru, nta kazi ngira, sinkijya Uganda simba muri VUP ariko n’ako gatungo singahabwe, urumva se hatarimo imikorere mibi? Ntabwo tuzi impamvu abantu bishoboye aribo bahabwa ayo matungo abantu nkanjye w’umukene ntituyahabwe.”

KIBERINKA yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson kuri iki kibazo ntibyakunda.

Gusa ubwo yari aheruka kutubwira kuri ruswa ivugwa mu itangwa rya gahunda zigenewe gufasha abakene muri uwo murenge, yari yahakanye ko icyo kibazo gihari kandi ko ari we wabikurikiranye.

Icyo gihe yadutangarije ko n’abacikanwe bazagerwaho gusa na n’ubu abaturage baravuga ko guhabwa inkunga igenewe abakene bikiri ikibazo kuko abo bita abakire aribo  bayihabwa.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.