Spread the love

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baganiriye kuri Terefoni ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu bayoboye.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buhuza bwa Perezida Macky Sall wa Sénégal ari na we wemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro twagiranye kuri telefoni ejo hashize n’uyu munsi mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Perezida Sall yavuze ko yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço uyoboye Umuryango wa CIGL ibihugu byombi biherereyemo gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza.

Ati: “Ndasaba ko Perezida Lourenço wa CIGL gukomeza inzira y’ubuhuza iganisha muri iki cyerekezo [cyo gushaka amahoro hagati y’impande zombi].”

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa bigizwemo uruhare n’imitwe ya M23 na FDLR.

RDC ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha M23 bamaze igihe bari mu mirwano, gusa ni kenshi rwakunze guhakana ibyo birego ruvuga ko ibibazo biri hagati ya Guverinoma ya RDC n’uriya mutwe ari iby’abanye-Congo ubwabo.

U Rwanda ahubwo rwo rushinja Ingabo za Congo Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Rushinja Congo Kinshasa kandi kuba mu Cyumweru gishize yararashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ndetse inafatanya na FDLR gushimuta abasirikare babiri barwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta ubwo yagezaga ijambo ku nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ubu bushotoranyi bwaje bukurikira ubwari bwakozwe n’ubundi n’ingabo za RDC ku wa 19 Werurwe 2022 na bwo zirasa ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko byari kuba byubahirije amategeko iyo ingabo z’u Rwanda zihitamo gufata icyemezo cyo gusubiza na zo zikarasa kuri Congo, ndetse Perezida Kagame we ubwe akaba yarabimenyesheje Tshisekedi.

Ati: “Nubwo byari kuba byubahirije amategeko iyo u Rwanda rusubiza, twahisemo ko urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka rukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”

“Reka nibutse ibi umuvandimwe wanjye wo muri Congo: Namubwiye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza. Ibi kandi Perezida wacu Paul Kagame yabisobanuriye mugenzi we wa Congo mu buryo busobanutse neza.”

U Rwanda cyakora cyo ruvuga ko n’ubwo RDC imaze igihe irushotora, nta gahunda rufite yo kujya mu ntambara na yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.