Spread the love

Ibitego bitandatu bya AS Kigali ku busa bwa Olympic de Missiri nibyo byaranze umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup waberaga kuri sitade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

Ibitego bitandatu bya AS Kigali bije byiyongera kuri bibiri kuri kimwe yatsindiye mu birwa bya Comoros, bituma AS Kigali isezerera iyi kipe ku kinyuranyo cy’ibitego 8 kuri 1 mu mikino yombi.

Ibitego bitandatu bya AS Kigali byatinzwe na Niyibizi Ramadhan, Rawal, Chabalala, Pierro, Rukundo Denis, na Biramahire Abedy,

AS Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri Congo Kinshasa. imikino yombi izaba mu kwezi gutaha.

AS Kigali imaze imyaka 3 ikurikirana isohokera u Rwanda muri iyi mikino ariko ntigere ku ntego iba yihaye yo kugera mu matsinda. Uyu mwaka iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye ivuga ko ari wo mwanya wo kugera ku ntego zayo.

Indi kipe ihagararauye u Rwanda ni APR Fc izakina umukino wo kwishyura na Mogadishu City yo muri Somalia baguye miswi mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.