Spread the love

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeye ko igitero cy’akadege katarimo umupilote (drone) zagabye i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan habura iminsi ngo zihakure ingabo cyishe abaturage b’abasivile 10 b’inzirakarengane.

Iperereza ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika ryatahuye ko umukozi utanga imfashanyo ndetse n’abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa munani.

Umuto muri abo bana witwa Sumaya, yari afite imyaka ibiri.

Icyo gitero cya drone cyahitanye abantu, cyabaye hashize iminsi igitero cy’iterabwoba cy’umwiyahuzi cyibasiye ikibuga cy’indege cya Kabul gihitana abasivile 170 n’abasirikare 13 b’Amerika, benshi muri bo bizeraga kurira indege bagahungishwa bava i Kabul.

Igitero cya drone cyabaye mu gihe ibikorwa byo guhungisha abantu bava i Kabul cyari kirimbanyije nyuma yuko aba Taliban bisubije ubutegetsi mu buryo butunguranye ku itariki ya 15 y’ukwa munani.

Cyabaye kimwe mu bikorwa bya nyuma by’Amerika muri Afghanistan, mbere yuko isoza ibikorwa byayo byari bimaze imyaka 20 muri icyo gihugu.

Ubutasi bw’Amerika bwari bwakurikiraniye hafi mu gihe cy’amasaha umunani imodoka uwo mukozi utanga imfashanyo yari arimo.

Bwibwiraga ko ifite aho ihuriye n’intagondwa zo mu mutwe wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ry’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) rikorera muri icyo gihugu, nkuko byavuzwe na Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika.

Iperereza ryasanze ko imodoka y’uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n’umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n’andi makuru y’ubutasi ajyanye n’imigambi y’uwo mutwe y’igitero ku kibuga cy’indege cya Kabul.

Hari igihe kimwe drone ikora ubugenzuzi yabonye abagabo bapakira ibisa nk’ibiturika babishyira mu bubiko (boot) bw’iyo modoka, ariko byaje kumenyekana ko ibyo byari ibitwawemo amazi.

Jenerali McKenzie yavuze ko ibyabaye ari “ikosa ribabaje cyane”, kandi avuga ko aba Taliban nta ruhare bagize mu makuru y’ubutasi yagejeje kuri icyo gitero cya drone.

Emal Ahmadi ati: “Abantu icumi bapfiriye hano… barimo n’umukobwa wanjye, yari afite imyaka ibiri”

Igitero cya drone cy’Amerika cyabaye ubwo uwo mukozi utanga imfashanyo – witwa Zamairi Ahmadi – yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy’indege.

Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

Umwe muri abo bishwe, witwa Ahmad Naser, yari yarabaye umusemuzi w’ingabo z’Amerika. Mu bandi biciwe muri icyo gitero harimo abari barigeze gukorera imiryango mpuzamahanga ndetse bari bafite impushya (visas) zibemerera kwinjira muri Amerika.

Umunsi umwe nyuma y’icyo gitero cya drone, benewabo n’abishwe babwiye BBC ko abo bari baranditse basaba guhungishwa, kandi ko bari bategereje guhamagarwa kuri telefone ngo berekeze ku kibuga cy’indege.

Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yagize ati: “Ubu noneho tuzi ko nta sano yari iri hagati ya Bwana Ahmadi na Isis-Khorasan, ko ibikorwa bye uwo munsi nta kibi na gito byari bigamije kandi ko nta na hamwe byari bihuriye n’inkeke y’igihe icyo ari cyo cyose twibwiraga ko itwugarije”.

“Dusabye imbabazi, kandi tuzakora kuburyo iri kosa ribi cyane ridusigira isomo”.

Umusirikare wa nyuma w’Amerika yavuye muri Afghanistan ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa munani – itariki ntarengwa Perezida w’Amerika Joe Biden yari yashyizeho ngo ingabo z’iki gihugu zibe zamaze kuhava.

Abanyamahanga n’Abanya-Afghanistan bose hamwe barenga 124,000 bahungishijwe mu ndege bakurwa muri Afghanistan mbere y’iyo tariki. Ariko hari abantu bamwe batashoboye kuva mu gihugu mbere y’icyo gihe, none ubu ibikorwa byo guhungisha birakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.