Spread the love

Urubanza rw’umunyarwanda Muhayimana Claude uburanira I Paris mu Bufaransa rugeze ku munsi warwo wa 7, ariko kugera ejo ku wa mbere amarira yasimburwaga n’andi. Habanje Muhayimana uregwa, abatangabuhamya nka André Guichaoua n’abanyarwanda; ndetse na bamwe mu bagore bari mu nteko iburanisha. 

Mu masamoya (sakumi n’ebyiri za Paris) yo kuri uyu wa kabiri, urukiko ruhagaritse iburanisha by’umwanya muto kugirango umutabangabuhamya wariraga abanze ahembuke. Yari ageze aho avuga ukuntu  yamenya ko mushiki we ngo yafashwe ku ngufu agaterwa inda muri Jenoside,  ariko Interahamwe zikamwica zirimo guhunga Inkotanyi zijya Zaire. Ahise afatwa n’amarira,  Perezida w’urukiko ategeka ko haba akaruhuko akitabwaho.

Si uyu wenyine, si uwa mbere ashobora no kutaba uwa nyuma. Si n’igitangaza kuba abantu barira mu rukiko igihe haburanishwa urubanza rwa Jenoside, kuko ruba rusubira mu mateka y’ibyabaye mu 1994. Bamwe batwarwa n’amarangamutima yo gusubira mu bihe bibi babayemo, abandi bagakomeretswa n’ibyo babwiwe n’abandi; ndetse hari n’abarizwa no kumva ibyo ubwenge bwabo budashobora kwibaza ko byashoboka. Ko byakorwa n’abantu baziranye, bavuga ururimi rumwe.

Uwabimburiye abandi  guta amarira ni uregwa, Muhayimana Claude ubwo yabazwaga ku mateka n’imibereho ye. We yarize incuro nyinshi umunsi yumvwa, ubwo yavugaga kuri se wapfuye 1966, ubwo we yari afite imyaka itanu.

Abacamanza b’abagore ntibihanganiye ubuhamya bw’umugore warokotse

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo, umubyeyi w’imyaka 44, avuga ko mu muryango mugari w’abantu barengaga 100 hasigaye we n’abandi babiri gusa. Iwabo mu rugo ni we wenyine usigaye ku bana barindwi n’ababyeyi be.

Atangiye kuvuga uko abana n’abagore bicwaga, abagize inteko iburanisha binjiwe n’igitengo; bamwe mu bagore barimo bananirwa kwihangana bararira.

Agira ati, “ Abagore babakuragamo imyenda bakabatema bahereye ku maguru bakageza ku matako ku buryo ntawabashaga kuba yakwiruka ngo ahunge, naho abana bakabakubita ku nkuta za kiliziya ya Kibuye bagasaba imbabazi ngo ntituzongera kuba abatutsi nimutubabarire”.

Na we ubwe aba afashwe n’ikiniga kwa kundi ubona kuvuga ari uguhatiriza, wumva byanze amara akanya yiyumanganya aza kuzanzamuka arakomeza.

Mu cyumba cy’iburanisha hatashye igihunga, ariko arongera ati, “Kugira ngo ndokoke nihishe mu mirambo nisiga amaraso y’abapfuye. Abicanyi babonye imbaraga z’abo hanze zishize binjiye mu kiriziya n’imihoro, ubuhiri harimo ubukwikiyemo imisumari, udufuni n’udusuka nibyo bicishije abantu basanze mu kiriziya. Babanje kutubwira ngo dusohoke ntibashaka kutwicira mu nzu y’Imana [Imana nayo yabatanze musohoke mupfe] niko batubwiye”.

Guichaoua abajijwe ku bana ba PM Agatha, na we asuka amarira

Undi warize ni Prof. André Guichaoua w’imyaka 73, wanabaye umutangabuhamya w’inzobere (temoin expert) muri TPIR Arusha. Ibi yaba abikomora yakoze ubushakashatsi mu karere k’ibiyaga bigari mu 1979, muri Doctorat d’Etat, ku nkunga ya l’ONU.

Ikindi ni uko Jenoside yabaye ari mu Rwanda, aho ngo yari aje gufasha gupanga imiterere (restructuration) ya guverinoma yaguye, imwe yagombaga kubamo FPR. Yageze mu Rwanda tariki 4 Mata avuye i Burundi aho yari amaze icyumweru (ngo indege yabatwaye yabujijwe kujya i Kigali). Tariki 7 Mata yari kuzindukira  ku Kibuye ariko bucya ibintu byahindutse ajya kuba Mille Collines aho yamaze ikindi cyumweru. Uyu mu 1994 yiyambajwe na TPIR ngo akore iperereza  mu Rwanda.

Yarize ubwo yabazwaga kuri PM Agatha Uwiringiyimana n’abana be, ati, “ Agatha Uwiringiyimana yasabwe guhungira muri Ambasade ya Suisse, ariko we yanga kujyayo avuga ko agomba gukomeza imirimo y’ubuyobozi”. Ndlr: Birangira yishwe

Guichaoua ageze ku bana, ikiniga kiramufata. Ati, “Ubwobwobwo njyenjye nahise mfaaaata abana”. Aba bana ngo na Gen Romeo Dallaire yashatse  kujya kubakura kuri Ambasade ya Suisse ariko atinya kuraswa, hajyayo Cpt Ndiaye.

Ubwo ngo l’ONU niyo yagombaga kubahungisha, bahamagara i Paris basaba l’ONU kubajyana kuri Ambassade ya France,  Guichaoua abashakira uko bagera mu Bufaransa”.

Aha na Me Karongozi Andre Martin (wa parties civiles) wari ubimubajije yabonye amarira y’umugabo atembye ajya hanze amusaba imbabazi ko atari agamije kuzamura amarangamutima ye.

Abandi batangabuhamya mu marira

Umutangabuhamya waturutse mu Rwanda warize ejo kuwa mbere, ni umugabo w’imyaka 44. Arira yibutse uko ngo abana bamubaza impamvu atarwanye ku bavandimwe be ngo “barokoke nka we”. Abana bamubaza bati, “Kuki utarinze ba Tantes na ba Tontons bakageza aho bicwa?”

Ndlr: Iki ni ikibazo kigora benshi mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, iyo babibajijwe n’abana. Kandi n’utarahigwaga ntibimworohera kugisubiza.

Undi musaza w’imyaka 72 wabuze abana 10 n’umugore, we yigereranya nk’umunyeshuri urangiza ayisumbuye agasubira mu y’incuke. Uyu uregera indishyi na we yabwiye urukiko ati,  “Ubuzima mbayeho mbigereranya nko kuba wari urangije secondaire ugasubira mu mwaka wa 1 wa primaire. Mbere ya Jenoside nari afite abana 10 n’umugore ndokoka njyenyine. Nongeye gushaka vuba ku buryo ubu mfite abana bakiri bato”.

Karegeya Jean Baptiste Omar

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.