Ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali,Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF-Rwanda) uvuga ko watanze udukingirizo dusaga ibihumbi 129, turimo utw’abagore dusaga 400.
Muri utwo udukingirizotwatanzwe dusaga ibihumbi 129. Mu bantu badufashe harimo Abagabo bangana na 85% ndetse n’Abagore bangana na 15%
Utwo dukingirizo twatanzwe muri iri imurikagurisha twari muri gahunda ya AHF-Rwanda yo gufasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA cyane ko gihitana ubuzima bw’abatari bake.
Nzeyimana Anastase ni umuyobozi muri AHF-Rwanda, avuga ko mu rwego rwo kurywanya icyorezo cya Virusi itera Sida bagiye muri Expo kugira ngo, bafashe Leta mu ngamba zo kugera ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye zo guhashya SIDA.
Agira ati:”Muri iri murikagurisha twazanye udukingirizo tw’abagore bivuze ko muri za Condoms Kiosks za AHF-Rwanda aho ziri hose mu Gihugu, abadukeneye bazajya batubona kandi ku buntu, kudukoresha rero urumva ko ari ngombwa kuko tuzabafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo n’icyorezo cya Virusi itera SIDA.”
Umuhoza Chartine uri mu kigero cy’imwaka 22 ni Umwe mu bari bitabiriye Expo, yanyuze aho AFH-Rwanda yakoreraga maze ahitamo gutahana udukingirizo tw’abagore.
Ati:”Njyewe rero impamvu nahisemo gutwara agakingirizo k’abagore nuko ntatewe ipfunwe zo kugakoresha, erga agakingirizo karindinda kwandura indwara nyinshi zandurira mu mibonanompuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi Itera Sida.ahubwo ndashishikariza abantu bose ko badakwiye kugira ubwoba bwo gukoresha agakingirizo kuko kakurinda byinshi”
Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda muri gahunda yo gutanga udukingirizo tw’abagore n’abagabo muri Expo 2021, ari uko bakeneye ko Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.
Ati “Biba ari byiza kubona umufatanyabikorwa nka AHF-Rwanda kuko bazanye udukingirizo Tw’abagore n’abagabo, bizafasha abaturage kuboneza urubyaro ndetse no kwirinda kwanduzanya indwara zandurira imbibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo Virusi itera Sida.”