Spread the love

Muri Afurika y’Epfo, urwego rushinzwe amategeko ajyanye n’iby’ubuzima rwemeje ko urukingo Johnson & Johnson rwa COVID-19 rukoreshwa incuro ebyiri, mu buryo bwo kwongerera ingufu urwa mbere.

Mu kwezi kwa 12 Afurika y’Epfo yari yatangaje ko irimo kwitegura guha abaturage bayo urukingo rwo kwongerera ingufu umubiri rwo mu bwoko bwa Pfizer (PFE.N) na Johnson & Johnson (J&J), ariko ntibavuze igihe urukingo Johnson & Johnson rwo gutanga bwa kabiri, ruzabonekera.

Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuwa kane, Ubuyobozi bushinzwe imiti muri Afurika y’Epfo (SAPHRA) bwemeje ko doze ya kabiri y’urukingo Johnson & Jonson ikoreshwa nyuma y’ukwezi byibura umuntu yaramaze guhabwa urukingo rwa mbere, rwaba urwa Johnson & Johnson cyangwa urundi rukingo rwemewe rwa COVID-19.

Urukingo rwa kabiri rwa Johnson & Johnson kugeza ubu ruraboneka gusa ku bakozi bo mu buvuzi, mu gihe inkingo za Pfizer biteganyijwe ko mu kwezi kwa mbere zizagezwa ku bantu bazaba bamaze amezi atandatu kuzamura bahawe doze ya kabiri.

Afurika y’Epfo yifashishije ayo masosiyeti uko ari abiri mu bijyanye n’inkingo, muri gahunda yayo y’ikingira, aho mu ntangiriro z’uku kwezi yari imaze guha 44 kw’ijana by’abantu bakuru byibura doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Uwo mubare uruta kure uw’ibindi bihugu byinshi by’Afurika. Ariko ni na muto ku bijyanye n’intego y’umwaka guverinema yihaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.