Spread the love

Nyuma y’umutekano muke wongeye kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), n’igaruka ry’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje ukomeje kotsa igitutu abategetsi ba Congo ushinja kutubahiriza amasezerano bagiranye mu 2013, biravugwa ko kuri uyu wa Kane, itariki 21 Mata abayobozi bo mu karere barimo Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni, Kenyatta na Ndayishimiye, bahurira i Nairobi bakiga ku kibazo cya M23 n’indi mitwe ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Mu nama y’Akanama k’amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe yo kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Mata, Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yerekeje ibitekerezo by’Umuryango w’Afurika ku kibazo cy’umutekano muke wiganje mu burasirazuba bwa Congo, “intambara zigenda zisubiramo z’imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu n’iy’abanyamahanga zimaze imyaka irenga makumyabiri n’itanu”.

Mu magambo ye yagize ati: “Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bikomeje kurangwa n’uko hakomeje kubaho imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu ndetse n’iy’amahanga mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo aho bakorera ubwicanyi bwibasiye abaturage ndetse no gusahura umutungo kamere w’igihugu”.

Ubu bwicanyi burakomeje, nubwo hari ibikorwa byinshi byakozwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umukuru wa dipolomasi ya Congo akaba yatangaje inama ihuza abakuru b’ibihugu bo mu karere k’Ibiyaga Bigari. Iyi nama izakirwa na Perezida wa Kenya kuri uyu wa Kane, 21 Mata 2022 iri mu rwego rw’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ati: “Mu rwego rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba DRC iherutse kwinjiramo, dosiye ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu cyacu izasuzumwa na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Mata, i Nairobi, hazabera inama nto ihuza abakuru b’ibihugu by’u Burundi, DRC, Uganda n’u Rwanda hafi ya Perezida Uhuru Kenyatta, ”

Christophe Lutundula, wanashimye imbaraga z’ingabo za Congo ” mu kurwanya imitwe itemewe no kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC”, avuga ko iri yubura rya M23 “ritangira byimazeyo inzira yo kugarura amahoro n’icyizere bikomeje hagati y’ibihugu bya Akarere igihugu cya Congo n’Umukuru w’igihugu bitezeho inyungu nyinshi “.

Usibye Visi Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ingabo z’igihugu, umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba bazakurikirana iyi nama bifashishije ikoranabuhanga rya visioconférence .

Ku itariki ya 08 Mata ni bwo aba bakuru b’ibihugu uko ari bane bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Congo Kinshasa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Uretse gusinya aya masezerano, ba Perezida Kagame, Museveni, Kenyatta na Tshisekedi banaganiriye ku kibazo cy’umutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published.