Spread the love

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 ni bwo mu mujyi wa Kigali humvikanye inkuru y’uko ku misigiti, Abasilamu babujijwe gutora Adhan (ijwi rihamagarira abandi kwitabira isengesho) bakoresheje uburyo bwose bwateza urusaku cyane cyane indangururamajwi.

Nko ku musigiti uri i Nyamirambo, byavuzwe ko hazindukiye abapolisi baje kubuza Abasilamu bafite iyi nshingano yo guhamagara kubikora.

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana usanzwe ari umuyoboke w’iri dini, ashingiye kuri iyi nkuru, yabarije Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter impamvu yahagaritse gutora Adhan, ndetse niba yari ibangamiye Abanyarwanda.

Yagize ati: “Kubera iki Adhana yahagaritswe ? City of Kigali, Rwanda Police nk’umu Islam ndetse n’abandi ba Islam bakeneye kumenya impamvu Adhana yahagaritswe? Ese Adhana hari aho ibangamiye abanyarwanda? Cyangwa hari indi mpamvu yabiteye. Mbibajije nk’umu Islam w’umunyarwanda!”

Polisi y’u Rwanda yamusubije Adhan yahagaritswe hashingiwe ku itegeko rikumira urusaku, iti: “Muraho, iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”

Iyi ngingo ya 267 iragira iti: “Umuntu wese utera urusaku ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage nta mpamvu igaragara cyangwa atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.”

Iyi ngingo ivuga ko iyo habaye isubiracyaha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’iminsi 8 ariko kitarenze ukwezi kumwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Ariko nyuma y’aho Polisi itangiye ibi bisobanuro, Luckman yagaragaje ko atanyuzwe ashingiye ku kuba Adhan ‘imara umunota umwe’ yarahozeho kandi ngo ifasha aba Islam mu masengesho yabo. Ati: “Adhana ntitera urusaku kurusha imodoka yirirwa izenguruka umujyi wa Kigali utanga amabwiriza! Njyewe nk’umu Islam ntabwo binshimishije kandi n’abandi ba Islam ntabwo bishimye, mubimenye!”

Uyu munyamakuru asobanura ko Adhan nihagarikwa kubera ko ibangamira uburenganzira bw’abaturage, n’aba Islam baraba babujijwe uburenganzira bwabo.

Ibitekerezo bya Luckman bigaragara ko hari ababishyigikiye, bashingiye ku kuba hari ibindi byakabaye bihagarikwa biteza urusaku kurusha Adhan, kimwe n’abashyigikiye icyemezo cya Polisi y’u Rwanda, bashingiye ku biteganywa n’itegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.