Spread the love

Abakurikiranira hafi iby’ubukungu basanga ingamba zirimo koroshya imisoro ku bicuruzwa by’ibanze ndetse no kongera inguzanyo zihabwa abikorera bishobora gufasha abaturage guhangana n’ibiciro ku isoko ndetse bikunganira ikigega nzahurabukungu mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega nzahurabukungu ndetse ku ikubitiro ishyiramo agera kuri miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera avuga ko iki kigega cyafashije abikorera cyane cyane abo mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli ariko nanone ngo hari abagikeneye gusindagizwa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga ishyira muri iki kigega igiye kuyakuba inshuro zisaga eshatu ndetse Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana akavuga ko nubwo inzego z’ubukungu zizafashwa ziyongereyeho urw’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi n’inganda izari zisanzwe zifashwa nazo zitibagiranye.

Uretse ikigega nzahurabukungu izindi ngamba zirimo kwemerera inzego zose z’ubukungu gukora amasaha 24 kuri 24 biri mu byitezweho gufasha ubukungu kuzahuka.

Ku rundi ruhande ariko ngo izi ngamba zonyine ntizihagije kubera izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa by’ingenzi ku isoko bityo ngo leta ikwiye kugira ibyo yigomwa harimo no koroshya imisoro nkuko Shyaka Michael Nyarwaya uyobora inama njyanama y’umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro abivuga, ibintu ahuriyeho na Perezida wa PSF, Robert Bafakulera.

Umusesenguzi mu by’ubukungu Rwibasira Joel avuga ko kuba ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byariyongereye ku isoko mpuzamahanga byagize ingaruka no ku isoko ryo mu Rwanda ari nayo mpamvu asanga gushakira igisubizo ku musoro nabyo byashoboka ariko ngo bigakoranwa ubushishozi.

Kuri Dr. Mutemberezi Fidèle, umushakashatsi akaba n’umwari w’ubukungu muri kaminuza ngo kwihaza ku bicuruzwa by’ibanze bikenewe mu gihugu nicyo gisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Icyakora kugeza ubu imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza icyizere gikomeye cyo kuzahuka k’ubukungu kuko muri rusange umwaka ushize wa 2021 warangiye buzamutseho hafi 11% ugereranyije n’umwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.