Spread the love

Nyuma y’iminsi bitangajwe ko ikiganiro kimenyerewe kuri Radio 10 kizwi nk’ “ Urukiko rw’imikino” ko kigiye kwimukira ku yindi Radio, Kazungu Claver na Mucyo Antha uzwi nka Munda y’Isi bavuga ko iri zina ry’ikiganiro ari iryabo, ko ntawe ukwiye guhirahira aryiyitirira arijyana mu kiganiro batarimo.

Ibi babitangarije mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’inkuru nyinshi zivuga ko abanyamakuru Sam Karenzi na Kalisa Bruno bahoze bagikorera kuri Radio 10 bagiye kukimukana kuri Fine Fm.

Kazungu Claver yagize ati : “ Izina Urukiko ryazanywe n’umunyamakuru Mucyo Antha, iri zina twarikuye kuri radiyo yo muri Tanzania ifite ikiganiro kitwa Mahakama ya Mcezo.”

Kazungu akimara kuvuga atyo, Mucyo Antaha yahise yongeraho ati: “ Urukiko ni Antha na Kazungu, iryo zina nta handi ho kurishakira usibye kuri abo bantu babiri.”

Mucyo Antha  avuga ko bazana iri zina bamwe mu bayobozi ba radio bikanze ariko bakabahumuriza bababwira ko ari iby’imikino nta kindi kintu rigamije.

Ikiganiro ‘Urukiko rw’imikino’ cyatangiye mu mwaka wa 2020 gikorwa n’abanyamakuru Sam Karenzi ari nawe wari ugukuriye.

Icyo gihe yari afatanyije na Horaho Axel, Kazungu Claver  na Kalisa Bruno Taifa.

Hashize igihe, ubuyobozi bw’iriya  radio bwahisemo kubatandukanya Kazungu Claver aba ariwe wenyine ukigumamo.

Ni kimwe mu biganiro bya siporo byakunzwe na benshi kuko bagikoraga mu buryo budasanzwe bavuga amabanga n’ibidasanzwe bibera mu mikino yo mu Rwanda bakanakoresha amagambo atari amenyerewe n’abakunzi b’imikino muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.