Spread the love

Abanyamakuru nka bamwe mu bahura n’abaturage benshi , basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana.

Byavugiwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa  28 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Police y’u Rwanda aho Police ifatanyije na UN-Women ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) bigiye hamwe uko hakzwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , irikorerwa abana ndetse n’iribera mu ngo .

Hakunze kumvikana abashakanye bicana,  abana basambanyijwe cyangwa se abantu biyahuye byose biturutse ku bibazo biri mu miryango.

Ahanini biba bimaze igihe ariko bitarakumiriwe hakiri kare kandi byarashobokaga.

Abanyamakuru basabwe kwibutsa abantu bose zimwe mu ngamba zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina , bityo nabo bakagira uruhare mu kubikemura aho kugira ngo bimenyekane byafashe indi ntera.

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Danny Munyuza avuga ko umunyamakuru wese uzamenya aho ihohoterwa rwabaye cyangwa aho abona rigiye kuba, akwiriye kubivuga hakiri kare kugira ngo rikumirwe.

CG Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Ati: “ Abanyamakuru baramutse bakurikiranye ibibazo by’abaturage  dore ko banabumvira cyane, byagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, uburiganya mu mitungo, guta abana ndetse n’ibindi byaha bitandukanye. Ni uruhare rwanyu rero nk’abanyamakuru mu kudufasha gutanga amakuru ku gihe “

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV avuga ko abanyamakuru bafite uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari uruhare rw’indashyikirwa mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi( hagati) yabwiye abanyamakuru ko bari mu bo abaturage biyumvamo kurusha abandi

Ati: “Hakenewe ubufatanye buhoraho nkamwe banyamakuru mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.  Turabizi ko abanyamakuru mugamije kwigisha kubwira abantu amakuru , birakwiye ko murushaho gukora inkuru z’ubucukumbuzi zigamije kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko utanze amakuru ku gihe uba yubatse Igihugu cye.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane yo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% mu mwaka 2020.

Ibi byaha bituruka ku gushyamirana kw’abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gufata abana.

Ibi  byavuye ku byaha 9064 muri 2019 bigera ku 10,842 umwaka ushize( 2020).

Leave a Reply

Your email address will not be published.