Spread the love

Kamonyi- Abagore bibumbiye mu muryango SEVOTA ugizwe n’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikabaviramo uburwayi budakira, bavuga ko ubutabera bahawe bwatumye barenga agahinda batewe n’ibyababayeho bakiyemeza kwiteza imbere ubu bakaba bageze ku ntambwe ishimishije.

Banze guheranwa n’agahinda ubu bamaze gutera intambwe ishimishije

Babivuze ubwobizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango SEVOTA (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto-promotion) umaze ushinzwe.

Aba bagore barenga  300 bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko iyo badahabwa Ubutabera bari guheranwa n’agahinda k’ibyo bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Victoire Mukambanda umwe mu banyamuryango ba SEVOTA yagarutse by’umwihariko kuri Akayezu Jean Paul wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Taba mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washishikariza interahamwe gufata ku ngufu abagore.

Ati “Twatanze ubuhamya mu Rukiko mpuzamahanga rwa Arusha  bituma icyaha cyo gufata ku ngufu abagore gishyirwa mu byaha bya Jenoside  n’ibyakorewe inyokomuntu.”

Yagarutse ku bikomere yari yatewe n’ibyo yakorewe, avuga ko umwana yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu, yabanje kumwanga ariko aza guhabwa inyigisho zatumye yigobotora imyumvire mibi yumva ko umwana ari umuziranenge.

Ngo uko we na bagenzi be bakomeje gukira ibikomere, bagiye batanga ubuhamya mu butabera bwaba ubwo mu Rwanda no hanze yarwo bituma icyaha cyo gufata ku ngufu muri Jenoside kivanwa mu kiciro cya kane gishyirwa mu kiciro cya mbere.

Ngo ibi byose byatumye bagenda bakira ibikomere bari bakuye mu byo bakorewe babona ko ibyabaye batabihindura ahubwo ko bagomba guharanira kubaho kandi neza.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango SEVOTA, Mukasarasi Godelive avuga ko batangiye ari abagore bake ariko ko bagiye biyongera bitewe n’uko bagenzi babo bagiye bumva ko uyu muryango wabafasha kuva mu gihu k’ibyababayeho.

Ati «Twabashyize mu matsinda yo kurwanya ubukene, bose boroye Inka n’andi matungo, bafite umusaruro bavana mu buhinzi barakora imirimo y’ubukorikori ibyara inyungu.»

Agaruka kandi ku gufasha bariya bana bavutse muri buriya buryo ubu bafashwa n’inzego zinyuranye ku buryo bamwe muri bo barangije amashuri makuru na za kaminuza abandi bakaba barubatse ingo zabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana ni umwe mu bayobozi babaye hafi aba bagore, avuga ko  nyuma gato ya Jenoside aba bagore bahuye n’ikibazo cyo guhabwa akato na bo ubwabo bishyira mu bwigunge.

Ati «Icyo tubasaba ni ugusigasira ibyo bamaze kugeraho, bategure umuryango mwiza kandi utekanye.»

Muri uyu muhango bashyizeho ibuye ry’ifatizo ry’ahagomba kubakwa inyubako ya SEVOTA izaba ifite agaciro ka Milyoni zirenga 400 Frw.

Umuryango SEVOTA ukorera mu Turere 11, ukaba ufite abanyamuryango barenga ibihumbi 3.

Minisitiri Nyirahabimana yakunze kubaba hafi
Bafite ibikorwa bibateza imbere
Victoire Mukambanda ashimishwa nuko bavanywe mu bwigunge bakaba babaranira ibikorwa by’iterambere
Umuhuzabikorwa w’Umuryango SEVOTA Mukasarasi Godelive avuga ko aho abagpre bageze hashimishije
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abagore bashimira inzego za Leta

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Leave a Reply

Your email address will not be published.